Abarimo RDF bishe ibyihebe 12, bafata intwaro nyinshi muri Cabo Delgado

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare ba Mozambique, abari mu butumwa bw’amahoro bwa SAMIM n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuwa Gatanu mu gace Ka Ngade, bishe ibyihebe 12, bafata n’intwaro nyinshi mu Ntara ya Cabo Delgado nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Umutekano wa Mozambique, Cristóvão Chume.

Cristóvão Chume, wahoze ayobora ingabo za Mozambique kuwa Gatanu mu muhango wo gusoza amasomo ya gisirikare mu murwa mukuru Maputo.

Yagize ati ” Muri iki gitondo nahawe amakuru ko muri Nangade, abasirikare bacu basakiranye n’umwanzi, ibyihebe 12 biricwa, ibindi birakomereka ndetse n’intwaro nyinshi zafashwe.”

Kuri ubu nk’uko Chume yabitangaje, abasirikare baracyakurikiranye ibyo byihebe byazahaje Intara ya Cabo Delgado kuva mu 2017.

Uyu muyobozi yanavuze kandi ko hakiri ibitero by’ibyihebe mu byaro bimwe na bimwe mu Ntara Cabo Delgado. Ntacyo yatangaje ku kuba ku ruhande rwa Leta haba hari abahaguye.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka, Ambasaderi w’ u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe, yatangaje ko ibyihebe bisaga 100 bimaze kwicwa, abasivili nibura 350 batabawe na RDF kuva muri Nyakanga 2021.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abarimo RDF bishe ibyihebe 12, bafata intwaro nyinshi muri Cabo Delgado
    Bakomereze aho bacuge umutekano bahashye umwanzi

  2. Abarimo RDF bishe ibyihebe 12, bafata intwaro nyinshi muri Cabo Delgado
    Bakomereze aho bacuge umutekano bahashye umwanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *