Perezida Kagame na Polisi, amatora ya ba Meya, Gen. Niyombare akurirwaho ibihano; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 15 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye zirimo izirebana n’umutekano, politiki n’ubutabera.

Harimo ko:

Perezida Kagame yasabye Polisi gukemura ikibazo cya camera n’ibyapa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 19 Ugushyingo 2021 ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushimira abasoze neza mu 2020, yatangaje ko yasabye Polisi gukemura ikibazo cy’amande menshi ku batwara ibinyabiziga bazira kurenza umuvuduko w’ibilometero 40 ku isaha (40km/h).

Hari hashize iminsi mu bitangazamakuru, mu batwara ibinyabiziga no muri Polisi hari impaka ziterwa no kudahuza kwa camera n’ibyapa byo ku muhanda bigaragaza umuvuduko wa 60 km/h, ariko bakandikirwa barengeje 40.

Perezida Kagame yavuze ko umuvuduko wa 40km/h ari muke nk’uw’abanyamaguru bamenyereye kugenda. Ijambo rye ryasobanuye ko ikibazo cya camera zandikira abantu kuri uyu muvuduko kirakemuka.

Amatora ya ba Meya

Ku wa 19 Ugushyingo 2021 habaye amatora ya biro z’inama njyanama z’uturere ka komite nyobozi igizwe n’umuyobozi w’akarere na babiri bamwungirije; ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza.

Hatowe abo mu turere 27 tugize intara enye, ukuyemo utw’umujyi wa Kigali kubera ko ufite sitati yihariye.

Muri rusange, abari basanzwe ari abayobozi b’uturere bongeye gutorwa ni 11: uwa Bugesera, Gatsibo, Nyamasheke, Muhanga, Huye, Burera, Rwamagana, Gisagara, Nyanza, Nyabihu na Karongi.

Niyombare na Sinduhije mu bakuriweho ibihano na USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 18 Ugushyingo 2021 zakuyeho ibihano zari zarafatiye u Burundi kuva mu 2015, hamwe n’abantu umunani bakomeye muri iki gihugu barimo abasirikare n’abanyapolitiki.

Mu bakuriweho ibi bihano harimo Minisitiri w’Intebe, Alain-Guillaume Bunyoni na Minisitiri w’Umutekano Gervais Ndirakobuca. Abandi ni Maj. Gen. Godefroid Niyombare wayoboye ihirika rapfubye ryakorewe Pierre Nkurunziza na Alexis Sinduhije, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Gen. Niyombare na Sinduhije bari mu buhungiro ubu ngubu hamwe n’aba bandi uko ari batandatu ntabwo bari bemerewe kujya muri USA ndetse abafiteyo imitungo yari yarafatiriwe.

Ubushinjacyaha bwongeye kujurira icyemezo cy’urukiko kuri Cyuma

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda tariki ya 16 Ugushyingo 2021 bwatangaje ko bwajuririye ku nshuro ya kabiri icyemezo cy’urukiko ku munyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan.

Urukiko Rukuru rwari ruherutse gukatira Cyuma igifungo cy’imyaka 7, runamuca ihazabu ya miliyoni eshanu y’amafaranga y’u Rwanda, ubwo rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo: icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, icyaha cyo gusebya abayobozi n’icyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe.

Ubushinjacyaha bwajuriye busaba ko Cyuma yahanagurwaho icyaha cyo gusebya abayobozi kubera ko cyakuwe mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu 2019.

Kamala Harris yayoboye USA iminota 82

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris ku wa 19 Ugushyingo 2021 yasimbuye Perezida Joe Biden by’agateganyo mu gihe cy’iminota 82, ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yari yatewe ikinya yisuzumishaga amara mu bitaro bya Walter Reed.

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Jen Psaki yatangaje iyi nkuru, avuga ko nyuma y’iyi minota, Perezida Biden yari amaze kumererwa neza, asubirana inshingano.

Kamala Harris yabaye umugore wa mbere uyoboye USA, n’ubwo byatwaye iminota 82 yonyine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *