Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, ashobora kwirukanwa muri iki cyumweru kubera umusaruro mubi Amavubi yagize mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Umwanzuro wo kwirukana uyu mutoza wafatiwe mu mwiherero wabereye mu karere ka Rubavu mu cyumweru gishize.
Ni umwiherero warimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier ‘Cafu’ cyo kimwe n’umutoza Mashami.
Uyu mwiherero w’ikitaraganya wabaye nyuma y’uko Amavubi yari amaze gucyura inota rimwe ryonyine mu mikino itandatu yakinnye mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.
Uyu musaruro ugerwa ku mashyi wari uherekejwe n’imyitwarire mibi ishingiye ku businzi no kunanirwa gushyira ku murongo abakinnyi kw’abatoza ivugwa mu kipe y’igihugu.
Muri uyu mwiherero ngo hemerejwemo ko Mashami yirukanwa kuri uyu wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri, nyuma yo guhabwa ukwezi kumwe kw’imperekeza.
Uyu mutoza yari asigaranye amezi atatu ku masezerano y’umwaka umwe yahawe muri Gashyantare uyu mwaka, aho yari yasabwe kwitwara neza mu mikino iri imbere irimo iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 n’icy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.
Gusa, ntibyamuhiriye kuko uretse kubona inota rimwe mu rugendo rugana muri Qatar, yananiwe guhesha Amavubi itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun nubwo yari yatsinze Mozambique ndetse akanganya n’iki gihugu kizakira imikino ya nyuma ya CAN 2021 mu mwaka utaha.
Mashami ni umutoza w’Amavubi kuva muri 2018 asimbuye Umudage Antoine Hey.


