Amashuri makuru na kaminuza yakira abanyeshuri yirengegije ibisabwa yahagurukiwe

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’amashuri makuru na kaminuza yishimira kwakira abanyeshuri benshi kubera amafaranga kandi batujuje ibisabwa,bityo bikaba n’intandaro yo kwangiza ireme ry’uburezi cyahagurukiwe n’ Inama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza.

Ni nyuma y’uko hakomeje kuvugwa za kaminuza zakira abanyeshuri batujuje ibisabwa, nk’inota fatizo ribemerera kwiga muri kaminuza cyangwa ishuri rikuru bikagira ingaruka mbi ku ireme ry’uburezi ariko kandi bikanateza ibibazo mu gihe cyo guhabwa impamyabumenyi ku banyeshuri bazirangirijemo, kuko Inama y’igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, iyo igenzuye ikavumbura ko habayemo gutekinika bakiga batujuje ibisabwa,impamyabumenyi batazihabwa.

Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yasobanuye impamvu ayo makaminuza yakira abanyeshuri batujuje ibisabwa ndetse n’icyo bagiye gukora nka HEC kugira ngo ibyo bicike nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.

Yagize ati “Umwana apfa mu iterura,byapfiraga ko bamwandika atabyujuje,hari umunyeshuri uzi neza ko adafite ayo manota ariko hakaba n’ishuri,amashuri amwe agendera kumafaranga aba yatanzwe n’abanyeshuri, iyo babonye benshi rero ubwo baba babonye n’amafaranga menshi, ariko turifuza ko ireme rigaruka,turifuza ko umunyeshuri niba adafite amanota ajya kuyashaka akayashaka akinjira muri Kaminuza yujuje ibisabwa, turifuza yuko amanota azajya ava muri NESA akinjira kuri kaminuza umwana agiye kwigamo dukoresheje ikoranabuhanga, nkuko uyu munsi Kaminuza y’u Rwanda ibikora turifuza ko n’amashuri yigenga nayo yakwinjira muri uwo murongo”.

Dr Odette Uwizeye, Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe kwakira,kwandika no gukurikirana imyigire y’abanyeshuri yasobanuye uko bo babigenza kugirango bakumire iki kibazo.

Ati “Itangazo rihamagarira abanyeshuri kuza muri kaminuza y’u Rwanda dushyiraho n’ibisabwa kuri buri porogaramu kugirango umwana wize ibintu runaka porogaramu runaka mu mashuri yisumbuye amenye icyo agomba kwiga nyirizina muri kaminuza y’u Rwanda, icyo nagira inama izindi kaminuza n’amashuri makuru nuko babigenza gutyo bakabanza bakagaragariza umunyshuri ugiye kuza muri kaminuza yabo ibyo asabwa kuba yujuje mbere yuko ajya muri porogaramu runaka.”

Amabwirizwa yo kutakira muri kaminuza umunyeshuri utaratsinze amasomo abiri y’ingenzi muri atatu yize mu mashuri yisumbuye,ryashyizweho guhera mu 2015.

Inama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza yateguye amahugurwa yamaze iminsi itatu mu karere ka Rwamagana yo gukebura amwe mu makaminuza yirengagiza ayo mabwiriza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *