Urujijo: Urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana ruracyazamo amazina y’abayobozi bamugambaniye

Sangiza iyi nkuru

Mu Kanama 2015 nibwo Gen Adolphe Nshimiyimana, wari umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi yishwe, ubu abashinjwa kugiramo uruhare bakaba barimo gukurikirwa mu nkiko ari bakaba banasaba ko abandi bari muri dosiye imwe nabo bazanwa ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko rukuru rwa Ntahangwa, abantu 7 barimo abasirikare n’abapolisi bashinjwa kwica Adolphe nibwo batoboye basaba ko n’abandi bari muri dosiye nabo bafatwa nabo bakaza bakaburanishwa hamwe nabo.
Abo bakaba ari uwahoze ari uwungirije Minisitiri w’ingabo mu gihe Lt Gen Adolphe Nshimiyimana yicwaga, Guverineri w’intara ya Cankuzo, komiseri wa polisi mu ntara ya Cankuzo ndetse n’undi mupolisi (officier) ukorera mu mujyi wa Bujumbura,…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
RPA dukesha iyi nkuru itangaza ko ibi ari urujijo ku bagize uruhare mu iyicwa rya Gen Adolphe, abashinjwa kumwica basigaye ari 7 mu gihe bari bafashwe ari 8.
Muri abo bafashwe harimo abapolisi 3 n’abasirikare 5, umwe muri bo witwa Rénovat Nimubona akaba yarishwe mu minsi ishize, ubwo byatangazwaga ko yatorotse nawe amaze kwica umupolisi urinda gereza, nabwo urupfu rwe ruba amayobera.
Urujijo ku rupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana
Ubwo Gen Adolphe Nshimiyimana yicwaga, byinshi byaravuzwe ndetse binatangazwa ko Leta y’u Burundi yaba yarabigizemo uruhere.
Byagiye bitangazwa ko yiciwe muri perezidansi nyuma amasasu yarasiwe mu Kamenge aho bitangazwa ko yiciwe akaba ari agakino kakinwe, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi byagiye bibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bikaba byarateje urujijo dore ko banahasanze umunyamakuru wa RFI wari wahawe amakuru y’ikinamico yose, ahagera mbere kugirango yifatire amakuru neza, ariko ntibyamuhiriye dore ko yahise afatwa arahohoterwa anamburwa ibikoresho bye, ibyo yafashe birasibwa.
Ku wa 2 Kanama 2015 ku isaha ya saa mbiri na mirongo 45 (8:45) nibwo uyu musirikare ukomeye mu gisirikare cy’u Burundi yishwe, aya makuru yemejwe nk’impamo na Leta y’u Burundi ndetse binashimangirwa na Perezida Nkurunziza agaragaza akababaro atewe no kubura Adolphe.
Muri icyo gihe kandi nibwo ikinyamakuru RBI (Radio Burundi international) cyatangaje ko umwe mu basirikare bari bateguwe bagomba kwica Gen Nshimiyimana yacitse nyuma yo kubona ko azahembwa urupfu.
Uwo musirikare akaba yaratangazaga ko yahunze igihugu akaba yarashakirwaga igihugu yahabwamo ubuhungiro i Burayi, avuga ko yahabwaga amabwiriza yo kwica Gen Adolphe hamwe na bagenzi be bakoranaga mu ngabo kabuhariwe zishinzwe kurinda perezida.
Iki kinyamakuru cyakomezaga gitangaza ko abo basore bishe Gen Adolphe ngo baherewe amabwiriza ahantu h’ubwihisho, mu nzu bahishwemo na nyuma yo kumwica y’uwitwa Gén Ndakugarika, bakaba barazaga guhabwa amabwiriza na Nyamitwe Willy umujyanama muri perezidansi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyamitwe ngo yabahaga amabwiriza anabizeza ibihembo, “Turindiriye yuko Komiseri Bunyoni ayatora kwa nyakubahwa” iri ni rimwe mu gambo yababwiye.
Uyu musore kandi yavugaga ko yahunze nyuma yo kubona ko ibihembo bya Nyamitwe Willy ari urupfu, dore ko anahamya neza ko bagenzi be yasize muri iyo nzu bishoboka ko byarangiye bishwe kugirango batazashyira hanze ukuri.
Amakuru yagiye atangazwa n’abantu batandukanye ni uko Gen Nshimiyimana ngo yaba yirishwe mbere, ababonye imodoka iraswa loketi ngo ntiyari irimo Gen Adolphe ahubwo ko ari umurambo we wazanwe ukarasirwa aho mu Kamenge.
adolphe_ns
Bitangazwa kandi ko Gen. Adolphe yaba yararasiwe muri perezidansi nyuma yo kwigumura ku myanzuro yo gutanga ubuyobozi, uyu mujenerali adashaka ko ihabwa abo adashaka dore ko avugwaho kuba yaravugaga rikijyana ndetse ntanavugirwemo
Leta y’u Burundi nta kintu yigeze ivuga kuri iya makuru ngo wenda ibe yayanyomoza, ubu hashize umwaka n’amezi 4 yishwe, urupfu rwe rukaba rukiri urujijo abaturage nabo ubwabo batabasha kwisobanurira dore ko havugwa byinshi, by’umwihariko kuba n’abashinjwa kubigiramo uruhare bavuga ko hari abayobozi babifitemo uruhare, ariko ntibafatwe nabyo bikaba urundi rujijo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *