Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko umuganda usoza ukwezi k’Ukuboza 2016 ari nawo usoza umwaka wa 2016 uzabera mu ngo aho abantu batuye, bitandukanye n’ibisanzwe kuko ubusanzwe uyu muganda wajyaga ubera mu duce dutandukanye tw’igihugu bitewe n’ibyifuzo by’abategetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuganda usoza ukwezi uba ku wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, uwusoza ukwezi kwa 12/2016 wagombaga kuzaba ku wa 31 Ukuboza 2016.
Itangazo ryashyizweho umukono na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka riravuga ko uyu muganda uzabera aho abantu batuye hitabwa ku bikorwa bw’isuku naho abakora akazi ko gutwara abantu nabo basabwa kuzakomeza akazi nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku y’aho bakorera.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


