jio.jpg

Perezida Museveni yatunze urutoki ibihugu by’ibituranyi n’ubutasi bw’imbere mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda aravuga ko nta muntu uzahungabanya amahoro ya Uganda kandi ko uzabigerageza azarimbuka, agatunga urutoki ibihugu by’ibituranyi atavuze mu izina ndetse n’ubutasi bw’imbere mu mijyi butamenya ibikorwa bihungabanya umutekano bitegurwa n’aho bigomba kubera.

“Nta muntu uzahungabanya amahoro ya Uganda. Nuzabigerageza azarimbuka kubera ko igisirikare kirakomeye,” ibi Perezida Museveni yabivuze akomoza ku bitero by’ubwiyahuzi biherutse kwibasira Kampala byahitanye abantu barindwi barimo batatu babigabye biturikirijeho ibisasu.

Perezida Museveni yavuze ko ikibazo ari rumwe mu rubyiruko byacanze rushukwa ndetse na bimwe mu bihugu by’ibituranyi bitamenya kwita ku bibazo byabyo.

jio.jpg

Iyi nkuru dukesha KampalaPost yanasangijwe n’umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri twitter, ivuga kandi ko Museveni yanakomoje ku bushobozi bucye bw’urwego rw’ubutasi bw’imbere mu mijyi.

Ati “Imbere, twasigaye inyuma kubyerekeye ubutasi mu mijyi kugirango tumenye abari gutegura n’aho bibera. Iterabwoba ryavuye mu cyaro rijya mu mijyi ituwemo n’abantu benshi n’inyubako nyinshi.”

Yakomeje agira ati “Umutekano mu mujyi ushingiye ku butasi. Twagenze neza cyane kugeza ubu. Twabonye amashusho y’abari bafite ibisasu kubera camera. Ubu dukeneye gukora ibirenze. Camera ni amaso, numvise ko ushobora no gushyiramo n’amazuru muri camera (sensors) ashobora guhumurirwa ibisasu no kohereza intabaza. Igitekerezo cy’uko zishobora kuba ku muhanda ni cyiza. Aba baterabwoba, tuzabarangiza. Barimo guta igihe cyabo, bazatsindwa,”

fepxa98xwamr89p.jpg

Perezida Museveni yatangaje ibi kuwa Gatanu ushize ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza imyitozo y’umutwe ukoresha ibimodoka by’intambara wa 443 tank crew wari umaze umwaka mu myitozo ku Ishuri rya Karama Armoured Warfare Training School muri Kabamba, mu Karere ka Mudende.

Ubwo yageraga I Karama, Perezida Museveni yakiriwe n’abajenerali ba UPDF mbere yo gukurikirana ibyo abari bamaze umwaka mu myitozo bize.

Ati “Mwerekanye ko mushobora gutoza abandi Banyafurika mu ntwaro. Ndabashimiye ko mwavumbuye ubushobozi bwanyu nyabwo no kwakira ubukungu. Hariho gusesagura cyane mu myitozo hakoreshwa amasasu ya nyayo. Birahenda. Ariko ubu mwarasobanukiwe kandi mukoresha simulator hamwe n’amasasu adasanzwe. mwakoze imyitozo y’umwuga ihendutse.”

fepxa-jxeail1sy.jpg

Bucyeye bwaho kuwa Gatandatu ushize, Perezida Museveni nabwo yasabye abagize umutwe wa ADF wigambye uruhare muri ibyo bitero by’iterabwoba biherutse kwibasira Kampala, abasaba kuyamanika cyangwa bakicwa.

Yatangaje ko Guverinoma ya Uganda irimo kuvugana n’iya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo harebwe uko igisirikare cya Uganda cyasubira muri Congo kurwanya inyeshyamba za ADF zifite ibirindiro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Museveni yagize ati “Inama nagira aba bantu n’uko bayamanika kubera ko nta buryo bwo kubisohokamo bafite. Inama yanjye kuri bo bose (Muri Uganda), Kenya, Tanzania, Congo, Afurika y’Epfo, ni ukuyamanika bakitabara. Birumvikana bazaburanishwa, ariko nibatabikora, bazicwa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *