img_20211125_111419.jpg

Ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka zifite umugaba mushya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu (FDNB), yagize Général de Brigade Vénuste Nduwayo Umugaba w’ingabo zacyo zirwanira ku butaka.

Gen de Bde Nduwayo yasimbuye kuri uyu mwanya Général Major Jean Paul Habimana wari uwumaranye imyaka itandatu.

Gen Habimana kuri ubu ni Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Burundi nk’uko igisirikare cy’iki gihugu cyabitangaje.

Ku munsi w’ejo tariki ya 24 Ugushyingo ni bwo Umugaba mushya w’Ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka na mugenzi we ucyuye igihe bakoze umuhango w’ihererekanyabubasha.

Gen de Bde Nduwayo Vénuste yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Burundi, gusa azwiho cyane kuba yarabaye umuyobozi w’Ingabo z’iki gihugu ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM).

img_20211125_111416.jpg

img_20211125_111419.jpg

img_20211125_111411.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *