Umuturage witwa Muhire Desire wo mu Mudugudu wa Ruhinga mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, avuga ko abo mu muryango we bamufungishije bamugeretseho gufata umwana w’umukobwa wakoraga iwe ku ngufu mu rwego rwo kwikubira imitungo ya Se utari mu Rwanda. Uyu mugabo avuga ko yavuye muri Congo-Brazaville kuwa 8 Mata 2011, ageze mu Rwanda, asanga imitungo ya Se, Harelimana Faustin, wasigaye muri icyo gihugu, ibaruwe kuri nyirakuru Nyiramakumi Laurence. Yaje guhabwa imwe mu mirima ariko abandi bo mu muryango ntibabyishimira kuko byaje kuzamo imanza nyuma bavuga ko yatijwe. Yagize ati ” Nyogokuru mu 2015 yampaye isambu yo kubakamo mu Mudugudu wa Kabaya n’ahandi ho guhinga. Imitungo data yasize mu Rwanda ntayo yanyeretse gusa byose ni we byari bibaruyeho kuko twe ntiwtari mu Rwanda ubwo ibarura ryabaga. Nyogokuru yaje kuraga avuga ko umunsi nzapfa iyi mitungo bazayigabe, barayigaba, bampa ibyo data yasize ashatse n’umugabane we nk’umuzungura umuryango wose urabyemera…” Muhire avuga ko nyuma y’urupfu rwa Nyirakuru Nyiramakumi mu 2018, abo mu muryango we barimo ba nyirasenge: Ntawumvayino Donatille, Nyirabaganda, Ntirivamunda Annonciata na Nyiramagambo Esperance na ba sewabo; Maniriho na Hagenimana Emmanuel bamureze ko iyo mitungo yahawe atari iye, ko ari intizanyo. Agira ati ” Bandeze mu mudugudu ko ayo masambu atari aya papa, baberetse urupapuro rw’irage bararwemera ko nabo batusinyeho. Narabatsinze bandega ku kagari bavuga ko amasambu nahawe ngihunguka ari intizanyo, nababjije impamvu nyogokuru yari kuntiza imyaka isaga irindwi. Amasambu nahawe kimwe n’iza data wacu zose ntabwo zibaruwe kuri twe nk’uko twazihawe. Ba Data wacu na ba masenge ubu nibo bangambanira ngafungwa banziza ayo masambu kuko ngo atambaruyeho.” Akomeza agira ati ” Bamfungishije kuwa 8 Werurwe 2018, bwa kabiri nabwo baramfunze ariko polisi ikabona ko nta cyaha mba nakoze. Ibyo byose biba bikozwe na Dasso ari wa data wacu Emmanuel Hagenimana, bamfungira ku Muhoza nyuma njyanwa mu nzererezi mu Kinigi, ndi umugabo mfite umugore, mfite aderesi bizwi aho ntuye nta n’umuyobozi mfitanye na we ikibazo. Baje kumfungura kuko nta muntu wagize icyo andega.” Gushyirwaho dosiye yo gufata ku ngufu umukozi we wo mu rugo Muhire avuga ko ubwo ubuyobozi bwasabaga gutanga ibyangombwa Muhire ati ” Abo ba masenge na data wacu nibo bajyanye uwo mukozi iwabo bahacurira umugambi ko namufashe ku ngufu. Bantumijeho na madamu tujya ku kagari bavuga ko nagiye mufata ku ngufu. Twararezwe n’umugore wanjye twitaba njyanama. Icyo gihe narafunzwe, umugore akurikiranwa adafunzwe nyuma ubushinjacyaha bundekura kuwa 10 Nyakanga 2020. Ibyo byose nabibwiye ubuyobozi icyaba kibitera. Ikibazo cyanjye ntikijya cyumvikana kuko datawacu ni musanzire wa perezida w’abunzi, yanyimye irangizarubanza rw’ayo masambu abiri bandega banavuga ko natsinzwe kandi n’abo ba datawacu, amasambu bahawe na nyina ari we nyogokuru ntabwo abaruwe mu mazina yabo…” Muhire avuga ko uretse gufungwa, avuga ko na n’ubu ba nyirasenge na ba sewabo bakomeje kumuzengereza. Muhire asaba ko Perezida Kagame yamurenganura kuko ikibazo cye yakigejeje mu nzego zose zirimo umurenge, akarere n’intara ndetse na RIB ngo arenganurwe ariko ntibigire icyo bitanga kuko kugeza ubu Sewabo, Hagenimana Emmanuel, baturanye akimwigirizaho nkana nk’aho yashoye amazi yose ava mu rugo iwe kwa Muhire. Ati ” Yaba ay’umwanda cyangwa ayo ku nzu, yose ajya iwanjye, habaye nk’inyanja.” Uyu muturage avuga ko yitabaje itangazamakuru kugira ngo atange intabaza kuko abangamiwe n’ubushotoranyi bwa Sewabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buramira, Providence Dusabimana, ku ngingo y’ibikorerwa Muhire Desire, yavuze ko abizi, ko ikibazo cy’imbago cyo yari azi ko mudugudu yagikemuye. Yabwiye BWIZA TV na Bwiza.com ngo ” Iby’amazi ntabyo yambwiye gusa imbago zo twari twavuganye mudugudu yari yabikemuye ariko niba bitarakemuka, yaza tukamuha konfokasiyo tukabikemura.” Twavuganye na Dasso Hagenimana Emmanuel ku murongo wa telefone ngo atubwire ku makimbirane bafitanye na Muhire Desire, ati ” Kuki atagiye kurega mu rukiko akaza mu banyamakuru? Kuki mutagiye kuri terrrain ngo ajye murebe uko bimeze? Uyu mugabo ntacyo yatangaje ku kibazo bafitanye na Muhire, yahisemo gukupa telefoni. WAREBA VIDEWO YA MUHIRE AVUGA KURI IKI KIBAZO
by’abakozi babo bo mu rugo, ari bwo bamwe mu bo mu muryango we bafashe umukozi we, Mukangamije Odette, yari yohereje iwabo ngo azane ibyangombwa bimuranga, ko yemerewe gukorera amafaranga, ba sewabo na ba nyirasenge bamujyana ku kagari ngo arege bosi we Muhire, ko yajyaga amufata ku ngufu yabibwira umugore we ntagire icyo abikoraho.


