arton163070.jpg

Abakemanga amanota bahawe mu bizamini bya Leta bageze ku gihumbi

Sangiza iyi nkuru

Kugeza ubu mu Rwanda abanyeshuri bagera ku 1,000 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, banze amanota bahawe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA).

Abo banyeshuri bavuga ko atari yo bagasaba kurenganurwa bakerekwa uburyo bakosowe. Umwe muri bo ati ” Twaje kurekarama nabonye amanota ntari nkwiriye, amasomo yose nabonye za S gusa, ntabwo rero mbyumva niyo mpamvu naje hano.”

Undi mukobwa yabwiye VOA ko ” Nabonye amanota ntari nkwiriye, nko muri Biology nabonye S kandi narayumvaga, nziko nka pratique baduhaye nayujuje.”

Aba banyeshuri bavuga ko ayo manota atazabemerera kujya muri za kaminuza, ingingo ituma basaba ubuyobozi gusuzuma iki kibazo.

Umnwe mu barimu bakosoye umwaka ushize, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umwarimu adashobora kurenganya umwana kuko hakosora abantu umunani bose bakareba ku rupapuro. Avuga ko gusa ko bishoboka ko mu gihe cyo kwinjiza amasomo muri system hashobora kubamo amakosa.

Kuva aya manota yashyirwa hanze, bwakeye abanyeshuri batari bake berekeza ku kicaro cy’iki kigo. NESA yavuze ko bwakeye abagera kuri 400 bayigezeho basaba ko batemera amanota bahawe.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Bahati Bernard, asobanura ko abana bakabakaba 1,000 ari bo bamaze kugeza ibibazo byabo ku kigo ayobora. Uyu muyobozi, akagaragaza ko kuba gahunda yo gukosora isigaye ikorwa n’umwarimu urenze umwe, bitanga ikizere ko amanota ahabwa umunyeshuri ari ukuri.

Hashize icyumweru ku kicaro cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri hazindukira abanyeshuri bavuga ko batanyuzwe n’amanota yatanzwe mu bizamini bya leta yasohotse tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

arton163070.jpg
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mujawamariya Valentine, ubwo yari mu gikorwa cyo gutangaza amanota

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *