Ikipe ya Renaissance Sportive de Berkane yo mu gihugu cya Maroc, yaraye igeze i Kigali aho igomba guhurira na APR FC imaze imyaka ine itahatsindirwa mu mikino nyafurika.
Saa cyenda z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo, ni bwo APR FC izakira RS Berkane mu mukino ubanza wa kamarampaka yo gushaka ikipe izerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mbere y’uwo kwishyura uzabera i Berkane nyuma y’icyumweru kimwe.
Mu ijoro ryakeye ni bwo RS Berkane y’umutoza Florent IbengĂ© yaraye isesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, nyuma yo gukora urugendo rw’ibirometero bibarirwa muri 5,000.
Iyi kipe yaje gukina na APR FC ikomeje imyitozo i Shyorongi, mu gihe iheruka gutsindwa na Wydad Casablanca ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona ya Maroc.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igifite morali nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1, iheruka gutsindirwa i Kigali mu marushanwa Nyafurika mu myaka ine ishize.
Ikipe rukumbi iheruka gutsindira APR FC i Kigali ni Zanaco FC yo muri Zambia yayihatsindiye igitego 1-0, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league wabaye tariki ya 18 Gashyantare 2017.
Amakipe yombi yari yaraguye miswi 0-0 mu mukino ubanza wari warabereye i Lusaka.







