Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kinkware, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bavuga ko bavutse basanga ahaturuka umugezi wa Gipfuna, bahita muri Gipfuna, gipfuna inka kuko ngo kera hiburutse inka nyinshi ariko abaturage barasakuza, zihita zisubira ikuzimu. BWIZA TV na BWIZA.COM byafashe urugendo bijya muri ako gace, ni mu birometero nka 11 uvuye mu Mujyi wa Musanze, ugafata umuhanda ugana i Nyakinama na Vunga, hepfo gato y’isoko rya Kinkware. Twaganiriye n’umusore w’imyaka 25 twahasanze, tumubaza icyo yaba azi kuri iyo soko, iva mu butaka, igahita ibyara umugezi w’amazi menshi ku buryo wubakiwe iteme/ ikiraro/urutindo aho wambukiranya umuhanda nta wundi mugezi uwiroshyemo. Patrick Tuyisenge yari arimo gutema ibiti, yagize icyo adutangariza ku bivugwa ku isoko ya Gipfuna gipfuna inka. Uyu musore ati ” Iyi ni isoko ya gipfuna, amakuru numvanye Papa na Sogokuru ni uko izo nka zuburutse hariya hasohoka umugezi wa Gipfuna gipfuna inka. Ntabwo bambwiye umubare ariko ngo zarahavuye, abantu bazibonye barasakuza zihita zisubirirayo. Ariya mazi ubu turayanywa, nta kibazo yatera abantu, akoreshwa n’indi mirimo itandukanye. Ni ingirakamaro kuri twe cyane.” Umusaza Mbuguje Aloys yavutse mu 1941, avuga ko ayo makuru na we yayumvise. Yagize ati ” Gipfuna gipfuna inka abakuru barayivuga, izo nka sinigeze nzibona, ariko ngo zarahiburukiye narabyumvise njye sinazibonye. Batubwiye ko zaje bakazikanga n”urusaku zikisubirirayo. Hari ahandi hafi na komini ahitwa muri Zimwe naho haturutse inka.” Umukecuru witwa Poroniya uvuga ko asumba Mbuguje mu bukuru cyane ko ari we wamwarikiye umugeni muri Kamena mu 1963, yatangarije BWIZA ko ” Aho izo nka ziburukiye ndikuhareba, abantu bo ku Rurembo nibo basakuje bavuga ngo ese izo nka ni iza nde? batumye zirigita. Ni ahantu hatigitaga gusa nta muntu wari kuhakandagira ngo atarigita, amazi yo ntiyazaga icyo gihe ariko nyuma twabonye haje isoko.” Muzehe Mbuguje avuga ko ayo mazi yakomeje kuva ikuzimu ari menshi, nta gukama haba ku mvura cyangwa ku izuba. Ni amazi asa neza, atajya yivanga n’andi aba avuye mu yindi migezi nka Nyamukongoro iva ku urundi ruhande rw’Umurenge wa Rugera, mu Karere ka Nyabihu yiroha muri icyo kibaya. Uyu musaza avuga ko ubu amazi ya Gipfuna akoreshwa mu mirimo ya buri munsi nko kuyafurisha imyenda, kuyatekesha rimwe na rimwe iyo ku migezi isanzwe yabuze, ubundi asigaye akiroha mu ruzi rwa Mukungwa utandukanya Akarere ka Musanze na Gakenke muri ako gace ka Kinkware. WAREBA AMASHUSHO YA GIPFUNA GIPFUNA INKA


