capture-70.png

Nyarugenge: Hari abashatse gufata mu mashati, gutera amabuye umugabo bashinja gufungisha umukecuru

Sangiza iyi nkuru

Ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali hari abantu bashatse gufata mu mashati umugabo witwa Charles Karangwa ndetse no kumutera amabuye kuko ari we watanze ikirego cyatumye uwitwa Eugenie Nkundabanyanga w’imyaka 80, afungwa akekwaho ibyaha bya jenoside.

VOA yakurikiranye iri buransiha ivuga ko abanyamategeko ba Nkundabanyanga; Ntwali Justin na mugenzi we Benoit Kanyabitaro, bavuga ko Charles Karangwa nta kabuza ari we wihishe inyuma y’ifungwa ry’uyu mukecuru bemeza ko na we ari Umututsikazi wahigwaga mu gihe cya jenoside.

Baravuga ko aba bombi bapfa isambu ingana na hegitari enye iri mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro i Nyanza ikaba yabahabwa agaciro ka Frw miliyari enye, ibi byemezwa na banyirayo

Iyi sambu ariko barayitsindiye ndetse n’ubujurire bwa Karangwa buteshwa agaciro.

Umunyamakuru wa VOA yavuze ko ” Kuva izi manza zatangira bigaragara ko hari urwango rukomeye hagati y’abashyigikiye Nkundabanyanga n’abari ku ruhande rwa Karangwa kuko bya hato na hato hagaragaye bashaka kumufata mu mashati no kumutera amabuye.”

Karangwa ntiyashatse kugira icyo avuga ku byavugiwe mu rukiko.

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa imyaka 30. Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bya jenoside bukavuga ko yakatiwe mu mwaka 2007 n’inkiko gacaca adahari.

capture-70.png
Eugenie Nkundabanyanga mu rukiko yasabye kuburana yicaye kuko arwaye/VOA

Nkundabanyanga avuga ko uru rubanza rutigeze rubaho. Abo ku ruhande rwe bavuga ko ikigamijwe ari ukumutwarira imitungo.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibi bidakwiriye kuba urwitwazo.

Urubanza ruzakomeza kuwa 3 Ukuboza 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *