Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu baravuga ko koperative zibahatira kugurisha ku giciro gito, utemeye akabisubiza mu rugo. Muri ako karere nk’uko RBA yabitangaje kuri Twitter, ikilo cy’ibirayi bya peko ni 120 Frw kandi bagakwiye guhabwa 155. Ibyitwa kuruseke barabigurirwa ku 130Frw kandi bagakwiye guhabwa 180Frw. Aba bahinzi kuri ubu barataka igihombo bitewe n’uko amakoperative abagurira umusaruro ku biciro byo hasi ugereranyije n’ibyo Minisiteri y’Ubucuruzi iherutse gutangaza. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, iheruka gushyira hanze ibiciro by’ibirayi ku kilo, nyuma y’iminsi bamwe mu bahinzi bavuga ko umusaruro wabo ugurwa ku mafaranga make, bikabateza ibihombo. Kuri ibi biciro bigendanye n’ubwoko bw’ibirayi, bigaragara ko ikiri hasi ari amafaranga y’u Rwanda (Frw)155 ku kilo, ikiri hejuru kikaba Frw 300 ku kilo. MINICOM ivuga ko umuhinzi azajya agurisha ikilo cy’ibirayi bya Kinigi kuri Frw 225, nibigera mu Nzove kigurishwe 255, umuguzi wa nyuma akigure Frw 300. Umuhinzi azajya agurisha ikilo cya Kuruseke Frw180, nibigera mu Nzove kigurishwe 210, umuguzi wa nyuma akigure Frw255. Umuhinzi wa Kirundo azajya ayigurisha Frw185/Kg, nigera mu Nzove igurishwe Frw215/Kg, umuguzi wa nyuma ayigure Frw260/Kg. Umuhinzi wa Peko azajya ayigurisha Frw155/Kg, igurishwe Frw185/Kg mu Nzove, umuguzi wa nyuma ayigure Frw230/Kg. Rwangume/Rwashaki izajya igurwa Frw165/Kg ku muhinzi, igurishwe Frw195/Kg mu Nzove, umuguzi wa nyuma ayigure Frw240/Kg. Nyirakarayi izajya igurirwa ku muhinzi kuri Frw165/Kg, igurishwe kuri Frw195/Kg mu Nzove, umuguzi wa nyuma ayigurire kuri Frw240/Kg. Ibi biciro byagombaga kubahirizwa guhera kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2021.

4 Responses
Rubavu: Koperative zarenze ku mabwiriza yashyizweho na MINICOM ku giciro cy’ibirayi
Ministeri nishake uburyo yashyiraho ikusanyamakuru ryaburi munsi hagendewe aho ibirayi bigurishirizwa muri turiya turere kugirango abahombya umuhinzi bamenyekane.

ubundi ibiciro bigenwa ni uko isoko rihagaze, keretse leta iguze umusaruro wose uri ku isoko niho yagena ibiciro bigashoboka
cg igashakira isoko umusaruro naho ibindi tuba twibeshya. ari ibiva hanze yafunga border ntibyinjira.