“Ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho” Perezida Kagame 2017 (VIDEO)

Sangiza iyi nkuru

Mu butumwa busoza umwaka wa 2016 bukanatangiza uwa 2017, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa abanyarwanda gukomeza ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu, anatangaza ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose kizaba kigamije gusubiza inyuma ibyo igihugu cyagezeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Banyarwanda, banyarwanda kazi, nshuti z’u Rwanda ndabasuhuje kandi mbifuriza mwese umwaka mushya muhira wa 2017, nkuko byagarutsweho mu nama nkuru y’umushyikirano mu minsi mike ishize, muri uyu mwaka dutangiye abanyarwanda twese dukwiye gukomeza gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda, ibyo biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere kuko nk’uko tubiona kandi tunabyemera dufite ibyangombwa n’amahirwe mu gihugu cyacu.”
Hari ubufasha perezida Kagame yifuza ku baturage
Ati “Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe, abaturage iyo basaba ko babaha serivise zinoze kandi zigera kuri bose icyo gihe baba bafashije abayobozi, ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe ndetse no gutanga inama z’uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho”
Agaruka ku gikenewe ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere, umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Tuzarushaho kugera kure twifuza nidushyira imbere ubufatanye, ubwubahane n’urukundo dufitiye igihugu cyacu”
U Rwanda rwiteguye guhangana n’abazashaka kurusubiza inyuma
Perezida wa repubulika y’u Rwanda yatangiye umwaka wa 2017 yongera gushimangira ko iki gihugu kititeguye korohera umuntu wese uzashaka kugisubiza inyuma mu buryo bwose, ati “Ubusugire n’umutekano by’igihugu cyacu, nk’uko bisanzwe niwo musingi w’iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho”
Ubutumwa bumeze nk’ubu kandi perezida Kagame yanabugejeje ku nzego zose zishinzwe umutekano mu Rwanda ubwo yazifurizaga iminsi mikuru mwiza anazishimira imyitwarire zagaragaje mu mwaka wa 2016 ndetse anazisaba gukomeza gukora neza kurushaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni irihe kosa perezida Kagame yifuza ko ritazakorwa mu mwaka wa 2017
Umukuru w’igihugu yongeye kubuza Abanyarwanda bose kwirara ngo batekereze ko bamaze kugera kure hakenewe,
Aha yagize ati “Banyarwanda, banyarwandakazi mwerekanye ko mwanyuzwe na byinshi byiza twagezeho dukorera hamwe ariko turanifuza ibyiza birenzeho, ibi ni byo dukeneye, kwihutisha iterambere ry’u Rwanda. Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga dukora, nimureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka mu nzego zose atari mu za leta gusa ahubwo ari no muzabikorera”
Asoza ubu butumwa butambutswa mbere y’ibindi bikorwa byose bitangira ubuzima bwa buri munsi bw’igihugu muri buri mwaka, perezida Kagame yagize ati “ Ndagirango nongere mbifurize umwaka mushya, uzababere uw’ibyiza hamwe n’abanyu bose, Murakoze!”
VIDEO HANO

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *