Umuganga w’Umunyekongo wahaye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr Denis Mukwege arahamagarira Abanyekongo kurwanya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’ingabo z’u Rwanda, RDF hamwe n’iza Uganda, UPDF.
Bigaragara mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021 ubwo mu bitangazamakuru bitandukanye byatangazwaga ko Perezida wa Félix Tshisekedi yemereye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zihanganireyo n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Dr Mukwege yagize ati: “Nyuma y’imyaka 25 y’ibyaha bikomeye no kunyagwa kw’imitungo yacu bikozwe n’abaturanyi, uruhushya rwa Perezida kuri UPDF n’ubufatanye mu by’igisirikare na RDF ntabwo bikwiye kubaho. Oya ku bazimya umuriro, amakosa nasubira bizateza ingaruka zikomeye nk’izabayeho. Banyekongo nimuhaguruke, igihugu kiri mu byago!”
Uyu muganga asanzwe ashinja izi ngabo (RDF na UPDF) zigeze guhanganira muri Kisangani muri Kamena 2000 gukorera ibyaha by’intambara ku butaka bwa RDC kuva mu 1996, gusa u Rwanda rubihakanye inshuro nyinshi.
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe wigeze kuba muri RDC akaba Umugaba Mukuru w’ingabo zaho, muri Kanama 2020 yavuze ko gushinja ingabo z’u Rwanda ibi byaha ari icengezamatwara rikorwa n’abatsinzwe urugamba n’abifuzaga ko impunzi z’Abanyarwanda zabaga muri iki gihugu zitataha kuko zari ubuzima bwabo.
Perezida Kagame mu kiganiro yagiriye kuri France 24 muri Gicurasi 2021 we yavuze ko Dr Mukwege akoreshwa n’abantu babifitemo inyungu za poliki, bamutegeka kuvuga ibyo bashaka. Ngo abo ni bo banamuhaye igihembo cy’amahoro.
Ubusanzwe ingabo z’u Rwanda zikorana n’iza RDC mu byerekeye guhanahana amakuru aturutse mu butasi, hagamijwe kubungabunga umutekano wo ku mbibi. Umukuru w’Igihugu yigeze gutangaza ko amakuru zitanga hari ubwo agira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorerayo.
Kuri Uganda, iki gihugu gifite umugambi wo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zubakeyo imihanda izoroshya ubuhahirane.


