“Umukinnyi w’icyamamare yasohotse mu muhanda yibutswa ko nubwo ari icyamamare akaba n’umukire hakiri ahantu ibara ry’uruhu rwe ndetse n’icyerekezo cye cy’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina bimushyira mu kaga”, iyo ni inkuru yamamaye ku Isi yose nyuma y’uko umukinnyi wa filimi n’umuririmbyi, Jussie Smollett, wamamaye muri filimi y’uruhererekane, “Empire”, Umwirabura kandi wiyemerera ku mugaragaro ko akunda abo bahuje igitsina, abwiye Polisi ya Chicago ko yakorewe icyaha cy’urwango akaba agiye kuburanishwa ashinjwa kuba yarabeshye.
Nyuma y’imyaka hafi itatu, Smollett ari hafi kuburana ashinjwa kuba byose yarabiteguye.
Yashinjwe imyitwarire idahwitse nyuma y’uko abashinzwe umutekano n’ubushinjacyaha bavuze ko yabeshye abapolisi ku byabaye mu rukerera rwo ku ya 29 Mutarama 2019, mu Mujyi wa Chicago ariko we arabihakana. Gutoranya abakemurampaka mu rubanza rwe biratangira kuri uyu wa Mbere.
Imyitwarire idahwitse, icyaha cyo mu cyiciro cya 4, gihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko abahanga bavuga ko bishoboka cyane ko Smollett aramutse ahamwe n’icyaha yashyirwa muri “probation: gukurikiranira hafi imyitwarire ye harebwa ko yakora ikindi cyaha agafungwa” cyangwa agategekwa gukora imirimo nsimburagifungo.
Inkuru dukesha ABCNews ivuga ko icyo gihe mu 2019, Smollett yabwiye igipolisi ko yari ari mu nzira ataha avuye kugura umugati saa munani z’ijoro, ubwo yahuraga n’abagabo bamubonye bakamwibuka muri filimi ya Empire bagatangira kumutuka ibitutsi biganisha ku ivangura no kuba akundana n’abo bahuje igitsina.
Yavuze ko abo bagabo bamukubise ndetse bakamuzirika umugozi mu ijosi bagasakuza bamubwira bati “ Iki ni igihugu cya MAGA,” bakomoza ku ntero y’uwari perezida, Donald Trump igira iti “Make America Great Again”.
Iryo hohoterwa rye ryateje urunturuntu muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanyapolitiki bamwe b’Abademokarate n’abandi babyita urugero rutangaje rw’urwikekwe n’inzangano byo mu gihe cya Trump, mu gihe Abarepubulikani babashinjaga kwihutira gusiga icyasha abashyigikiye Trump babashinja ivangura.

Ibyumweru bikeya nyuma yaho, nibwo hatangiye kuvugwa ko Smollett yakinnye ikinamico ku guterwa kwe ashaka kurushaho kubaka izina no kugirango umushahara we uzamuke. Polisi ikaba ivuga ko Smollett yahaye akazi abavandimwe babiri bakomoka muri Nigeria akabaha amadolari 3,500 ngo bamugabeho igitero.
Urubanza rwatinze ahanini kubera icyorezo cya COVID-19, cyatumye imanza mu gihugu zihagarara amezi menshi. Ariko nanone, ibirego byaratanzwe, bikurwaho byongera gutangwa n’umushinjacyaha wihariye wazanywe no kurangiza urwo rubanza.


