Igipolisi cy’igihugu cya Georgia cyataye muri yombi bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari hanze y’urukiko rwatangiye kuburanisha uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Mikheil Saakashvili, ukurikiranweho ibyaha byo gukoresha umwanya yari afite nabi, we yita ko bishingiye ku mpamvu za politiki.
Ni ku nshuro ya mbere Mikheil Saakashvili agaragaye mu rukiko kuva yatabwa muri yombi ku itariki ya 01 Ukwakira, nyuma yo kuva mu buhungiro. Uyu wayoboye Georgia kuva mu 2004 kugeza mu 2013, yanakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara muri gereza iminsi 50.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Ugushyingo 2021, Saakashvili yagaragaye yicaye mu kumba k’ibirahuri ko mu rukiko, nk’uko byagaragajwe mu mashusho ya Pirveli TV, mu gihe abantu bamushyigikiye bagera mu 1,000 bari hanze y’urukiko bafite amabendera ya Georgia n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi baririmba indirimbo zimusingiza.
Nk’uko ibiro ntaramakuru IPN byo muri Georgia bibitangaza, Saakashvili mbere y’urubanza yagize ati: “Ntabwo nemera ubushinjacyaha n’ubucamanza bya Georgia, ntabwo ndi hano kugira ngo ngire uruhare mu rwenya rwanditswe mbere.”

Saakashvili yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yari arimo ubwo yimurirwaga mu bitaro bya gisirikare ku itariki ya 20 Ugushyingo nyuma y’aho abaganga bamuburiye ko yashoboraga gupfa bidatinze.
Ubutegetsi bwa Georgia bwari bwaranze kumujyana mu rukiko ariko amaherezo kubera igitutu cy’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika cy’uko yahabwa ubutabera, buza kwisubira.


