Kabale: Biravugwa ko umusirikare wa Uganda yafashwe n’abashinzwe umutekano b’ u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Flavia Byekwaso, yemeje amakuru avuga ko umusirikare w’icyo gihugu w’ipeti rya Private (Pte), Ronald Arinda yafashwe n’abo yita abakozi b’inzego z’umutekano z’ u Rwanda ku Cyumweru ku gicamunsi kuwa 28 Ugushyingo ubwo yari ahitwa Omukiyovu hafi n’umupaka.

Ikinyamakuru Daily Monitor kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo cyatangaje ko Arinda w’imyaka 23 yari mu kibari, ajya iwabo hitwa Muguli B, Kakyerere mu Mujyi muto witwa Ryakarimira mu Karere ka Kabale.

Uyu musirikare bivugwa ko ari uwo mu ngabo zidasanzwe za Uganda, (SFC) zishinzwe kurinda abayobozi bakuru barimo Museveni, yari mu kibari nyuma yo gusoza amasomo yo gukoresha ibifaru.

Ubuyobozi bwo mu gace uyu musirikare asanzwe atuyemo buvuga ko ako gace kari hafi n’umupaka w’ u Rwanda.

Meya wa Ryakarimira, Enock Kazooba, yavuze ko Arinda yabuze mu buryo budasobanutse.

Yagize ati ” Uriya musirikare washimuswe n’abashinzwe umutekano bo mu Rwanda banyuze mu bantu babaha amakuru baba hakurya y’umupaka. Bamubwiye ko bafite inka bagurisha, ubwo bari barimo kuvugana, abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahise bahagera, baramushimuta. Ntabwo tuzi impamvu yabyo kandi dufite impungenege ku buzima bwe.”

Uyu mugabo utavuze uko yamenye aya makuru, yemeje ko ubwo Arinda yafatwaga, yari afite ikarita y’akazi na kopi y’ikibari yari yahawe.

Yakomeje agira ati ” Umwe mu Banya-Uganda ukekwaho kuba yaragize uruhare mu gushimuta uyu musirikare wa UPDF yafahswe kugira ngo ahatwe ibibazo.”

Bamwe mu bo mu muryango wa Arinda Ronald, babwiye abo mu nzego z’umutekano ko mwenewabo yashakaga inka zo kugura ngo azazitangeho inkwano kuko arimo kwitegrura ubukwe.

Umwe mu bayobozi mu Karere ka Kabale, Godfrey Nyakahuma, yatangaje ko yamaze kohereza aya makuru ku bivugwa ku ishimutwa ry’uyu musirikare i Kampala ngo bagire icyo babikoraho.

Yagize ati ” Nibyo koko umusirikare wacu wa UPDF yashimuswe n’abashinzwe umutekano b’ u Rwanda ahitwa Omukiyovu. Natanze raporo ku biro binkuriye i Kampala ngo bite kuri iki kibazo.”

Abajijwe kuri ayo makuru, Gen Flavia Byekwaso, kuri uyu wa Mbere yavuze ngo ” Nibyo koko umisirikare wa UPDF ukora muri SFC yafashwe n’abakora mu nzego z’umutekano b’ u Rwanda ubwo yari ari mu kibari. Iki kibazo kizakemurwa n’inzego nkuru mu gihugu.”

BWIZA ahagana saa sita n’igice yahamagaye Umuvugizi w’Ingabo z’ u Rwanda kuri telefoni ye ngendanwa ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru ariko ntibyakunda. Abanyamakuru babiri ba BWIZA bamwandikiye ubutumwa bugufi inshuro ebyiri mu masaha atandukanye ariko ntiyari yakabusubije kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Twifuzaga kumenya niba aya makuru ari impamo cyane ko hakunze gutungwa agatoki bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko bikwirakwiza puropaganda nyuma y’aho umubano wa Uganda n’ u Rwanda ubaye mubi kuva mu 2019.

BWIZA itegereje kumva icyo uyu muyobozi aza gutangaza kuri aya makuru yamaze gusakara muri Uganda ndetse akaba anemezwa na UPDF ko ari uko byagenze.

Hagati aho si ubwa mbere Uganda ivuga ko umusirikare wayo yafashwe n’ u Rwanda byumvikana ko ari nk’akarengane yakorewe gusa nyuma bikaza kugaragara ko atari uko biri.

Muri Kamena 2021, Pte Baruku Muhuba wo muri Burigade ya 35 ikorera mu Karere ka Kisoro, yari kuri paturuye yinjira mu Rwanda mu byagaragaye ko atari yamenye ko yarenze umupaka. Yarafashwe ariko nyuma aza kurekurwa n’ubwo Uganda yari yatangaje ko yashimuswe ubwo yari agiye kwihagarika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *