Haravugwa urunturuntu mu Ishyirahamwe Ibuka Memoire et Justice riharanira inyungu z’abarokotse genoside yakorewe Abatutsi rikorera mu Bubiligi, rishobora guhagarikwa kubera gucunga nabi umutungo waryo, ubu ryasabwe kwitaba urukiko mu Kuboza 2021. Leta y’Ububiligi isaba Ibuka kwerekana raporo z’icungamari z’imyaka itatu ishize gusa kugeza ubu ntibirakorwa. Inyandiko zabonywe na VOA, dukesha iyi nkuru, zirerekana ko abayobozi b’iryo shyirahamwe batumiwe mu rukiko rwitwa Tribunale des l’Entreprises de Bruxelles ku itariki ya 9 Ukuboza 2021 kugira ngo berekene izo mpapuro ku mikoreshereze y’amafaranga y’iryo shyirahamwe. Inyandiko yakozwe n’impuguke mu gucunga umutungo n’ibijyanye imisoro, Jean Paul Hougardy ku busabe bw’umunyamategeko wa IBUKA muri urwo rubanza, Jean Pierre Mengr, iri shyirahamwe ryasabwe kwerekana uko ryakoresheje ayo mafaranga kuva mu 2018, 2019 na 2020. Umuyobozi wa IBUKA-Belgique, Felicite Lyamukuru, n’ubwo nta byinshi yatangarije VOA, ariko mu butumwa bugufi yagize ati ” Haba hari ikibazo nta gushidikanya.” Hari amakuru ko hari rwaserera ku mikoreshereze y’amafaranga yari yagenewe imishinga ibiri IBUKA yari yaboneye amafaranga ngo ishyirwe mu bikorwa mu rwego rwo kwibuka imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umushinga wa mbere ni uwo kwandika igitabo cy’urwibutso kivuga kuri jenoside ndetse n’amashusho y’ibyakozwe mu gihe cya jenoside. Ernest Sagaga, umunyamategeko akaba n’umunyamuryango wa Ibuka Memoire et Justice, mu nama rusange yo mu Kwakira 2019, yahawe inshingano zo gusuzuma ibibazo biri mu mishinga Ibuka yaherewe amafaranga nyuma atanga raporo mu Gushyingo. Sagaga ati ” (…) Hari imishinga ibiri itarabashije gushyirwa mu bikorwa bitewe n’amahari yari yaragaragayemo. Amakuru mfite ni uko iyo mishinga itashyizwe mu bikorwa bivuze ko n’ayo mafaranga atakoreshejwe.” Hari amakuru ko kugeza ubu IBUKA-Belgique yatumijwe kenshi ngo itange impapuro z’icungamari ariko ntiyabikora. Kuwa 16 Nzeri 2021 baratumijwe bwa mbere, kuwa 4 Ugushyingo 2021 baratumizwa ariko basaba guhabwa ukwezi ngo bakusanye izo nyandiko bazazitange kuwa 9 Ukuboza uyu mwaka. Lyamukuru Felicite kuri iyi ngingo ati ” Ubwo tuzabibasubiza byose kandi n’abavuga imitungo bazavuga ibyo batanze.” Sagaga yatangaje ko hari igihe yaba inama rusange ya IBUKA mu minsi iri imbere ngo basuzume ibibazo biri muri iryo shyirahamwe. Jean Paul Hougardy muri raporo ye yo kuwa 3 Ugushyingo yandikiye urukiko yasabye impapuro zibikuza amafaranga za konti ebyiri; imwe iri muri banki yitwa BNP Paribas mu gashami kari rwagati i Buruseli ndetse n’indi iri i Kigaligusa ntibirakunda. Ishyirahamwe, Ibuka Memoire et Justice riharanira inyungu z’abarokotse genoside yakorewe Abatutsi rikorera mu Bubiligi. Ni rimwe mu yashinzwe mbere ndetse rikaba riterwa inkunga na Leta ya Bruxelles. Riherutse gukurwa ku rutonde n’icyo gihugu mu bihabwa inkunga na Leta.

Felicite Lyamukuru ni umuyobozi wa Ibuka Memoire et Justice/Internet


