Uwarashe Me Toy nta kindi yari gukora kitari ugukoresha ububasha ahabwa n'itegeko- CP George Rumanzi

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’igihugu iratangaza ko ibyabaye ku mupolisi warashe umunyamategeko Toy Nzamwita byatunguranye ariko ko nta yandi mahitamo yari ahari kuko ibigenwa n’amategeko byose yari yamaze kubirengaho.
Mu kiganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 Mutarama 2017, cyareberaga hamwe uko umutekano wari witwaye mu minsi mikuru tuvuyemo ya Noheli n’ubunani, umuyobozi wa Polisi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP George Rumanzi yavuze ko mu minsi mikuru umutekano wari wakajijwe cyane muri ino minsi mikuru, cyane cyane ahagana ku nyubako ya Kigali Convention Center ari nacyo cyatumye bamwe barimo na Me Toy bahahurira n’ingorane zirimo n’urupfu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye yahejeje ku banyamakuru, CP George yagize ati “hari mu masaha mabi ya mu gicuku, umupolisi agerageza kubuza Me Toy kunyura ahabuzanyijwe ariko aranga abirengaho. Bitewe n’uko yakomeje kugenda amusatira, byabaye ngombwa ko umupolisi yifashisha izindi mbaraga ahabwa n’amategeko zirimo n’imbunda.”
Me Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na polisi muijoro ryo kuwa 30 Ukuboza 2016 ahita apfa ubwo yageragezaga kwinjira mu buryo butemewe ku nyubako ya Kigali Convention Center polisi yamuhagarika akanga guhagarara ahubwo agakomeza agahatiriza nk’uko polisi ikomeza ibivuga.
Uyu mupolisi yakomeje avuga ko kuba uyu munyamategeko yararashwe bishobora kuba byarabaye byiza kuruta uko byari kugenda iyo imodoka yari arimo bayireka igakomeza ikajya aho yajyaga mu buryo butemewe.
Yagize ati “ese iyo imodoka y’uyu munyamategeko ikomeza ikagera aho yabjijwe nyuma hakagira ibyangirika cyangwa umutekano ugahungabana nibyo byari gushimwa? Umup[olisi yakoresheje ububasha bwose ahabwa n’amategeko burimo n’amahitamo yari asigaranye.”
Ku ijoro ryo kuwa 31 ukuboza 2016, indi modoka yari irimo umukozi wa Sosiyete y’itumanaho ya MTN nayo yarasiwe hafi aho ubwo nayo yageragezaga kurengaku mategeko agenga umuhanda, polisi ikaba inavuga ko uwari uyitwaye ngo yari yasinze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama ibaye nyuma y’uko kuwa 31 hateranye inama y’igitaraganya ku bagize urugaga rw’Abavoka, iyi nama ikaba yaratanze imyanzuro irimo no gusaba Polisi gutanga ubusobanuro bwimbitse ku iraswa ry’umunyamategeko mugenzi wabo kuko bo bavugaga ko ibimenyetwo polisi itanga bidahagije bityo bakaba barayisabaga kwihutisha iperereza ngo haboneke ibindi bimenyetso bifatika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *