Nyabihu:Ahareberwa Filime hamazeho ifaranga ababyeyi, abana nabo bava mu ishuri

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa mukamira hafi y’isoko ahari icyumba cyireberwamo filme ngo kigiye guca ababyeyi gutunga ifaranga bidasize no kwigisha abana imico mibi y’uburara ibatera no kuva mu ishuri.
Muri santere ya Mukamira ho mu Karere ka Nyabihu murenge wa Mukamira mu Kagari ka Rugeshi, ababyeyi batuye muri aka gace bararira banatakambira ubuyobozi kubafasha gufunga ahareberwa film kuko hamaze gutuma abana babo bigira ibirara,aho usanga abana bari mu kigero cyo kuva ku imyaka 3 kuzamura baza kwirebera filime ndetse bakaba biba amafaranga abandi bagata amashuri bagahitamo kwirirwa bareba Filime.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

nyabihu-4-bwiza
Aha bari imbere y’Inzu ireberwamo Cinema

Mukamusonera(ryahinduwe) ni umubyeyi utuye ku u Mukamira avugako iki kibazo kimaze kubarenga, ngo kuko aba bana babo hari ni igihe babatuma umunyu aho kuwugura bagahitamo kujya kwiyicarira muri filime aho usanga ababyeyi babo aribo bajya kubashakisha, bajya kureba bakabasanga biyicariye mu mafirime.ibi ngo bituma babakubitana umujinya mwinshi nubwo nabyo babona ntacyo bihindura.
nyabihu-3-bwiza.com
Uyu numwe mu bana bareba filime

Uyu mubyeyi avuga ko bikabije bakwiye gufashwa n’ubuyobozi kuko abana babo babananiye. ati:”muri iyi sale hari n’igihe usangamo abafite imyaka 3,mu by’ukuri ikibabaje ufata amafaranga ukushyurira umwana wawe ishuri warangiza ukamuha nayo kurya ku ishuri aho kwiga akaza kwirebera firime bigeza naho umuyobozi w’ikigo cy’ishuri aza kubikurira muri filime,birabaje,kuko twe ntakindi twakora none se tuzabicishe inkoni ko tubakubitaaaa ukagirango barabireka wajya kubona ukabona arongeye asubiyeyo?”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
akagalibwiza
Gahire Innocent uyobora akagari ka Rugeshi,Umurenge wa Kabaya

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Akagari ka Rugeshi Gahire Innocent ari naho hubatse iyi ahareberwa filime avuga ko iki cyibazo batari bakizi ariko ngo aho bakimenyeye bagiye kukitaho kugirango aba bana barusheho kuba mu murongo ababyeyi babifuzamo.
Umwana/bwiza.com
Uyu mwana avuga ko bareba ibintu by’ubwicanyi kandi ko amafaranga bakoresha bayiba ababyeyi babo

Umwana ufite imyaka 10 yari muri Salle areba filime avuga ko ibyo baba bareba ari ibintu b’ubwicanyi kandi ko baba ari benshi iy kandi amafaranga bakoresha baba bayibye ababyeyi cyangwa babatuma bagakora uburyo bisaguriraho ayabo(bakagavura).
Yagize ati:”hari abana bakora ibiraka,bikorera amatafari cyangwa umubyeyi yagutuma umkamugavura,ibyo bitakunda ugacunganwa nuko ababyeyi bawe barambika amafaranga hasi ubundi ukayaterura ukaza kwirebera Firime,yego ko tuba turi benshi hafi abana baha bose ba Mukamira.”
nyabihu-1bwiza
Ababyeyi ngo ntako batagize

Aba babyeyi barasaba ubuyobozi ko bwashyiraho ingamba kuburyo umwana uri munsi y’imyaka 18 atakwinjira muri filime cyangwa se ngo abo bacuruza filime batabyubahiriza bagafungwa ari bo cyangwa hagafungwa iyi aha hareberwa filime.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mayor Nyabihu/bwiza.com
UWANZWENUWE theoneste Umuyobozi w’akarere ka nyabihu

Umuyobozi w’akarere ka nyabihu UWANZWENUWE theoneste avuga ikibazo c’aba bana aribwo yacyumva ariko ngo ntakindi bakora usibye kwigisha abana n’ababyeyi kuko batabuza ukora ubucuruzi kubukora ariko kandi ngo ni ikibazo bagiye kwitaho kuburyo mu minsi yavuba iki kibazo nibafatanya n’ababyeyi kizaba kirangiye.
ababyeyi-nyabihu-bwiza.com
Ababyeyi bavuga ko Leta ariyo izabakiza iki kibazo

Nkuko byatangajwe n’ababyeyi batuye muri iyi Santere ya Mukamira nuko aba bana bagaragara muri film ngo bamwe bibaviramo guta amashuri , nyamara akarere ko kavuga ko katakuraho izi flim kuko ari ubucuruzi nk’ubundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bushakashatsi bwakozwe ku imirebeho y’abana bata amashuri bukomatanyije kumibereho y’ingo bwa 2013/2014 EICV 4 bugaragaza ko muri aka Karere ka Nyabihu abagera kuri 17% batazi uko ishuri risa mugihe mu igihugu hose abagera kuri 14% batakandagiye mu ishuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *