Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi, ibimina n’amakoperative bo mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko bajujubywa n’abagabo babo iyo bafata ingendo zateguwe n’amahuriro barimo. Ibi byaba biva ku myumvire mike y’abagabo, ariko ngo hari n’abagore babikabiriza, bakaba mu bintu byinshi, bagahora mu ngendo ntibite ku zindi nshingano z’urugo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibituma umugore ava mu rugo ni byinshi: kujya muri korari, mu rusengero, mu nama z’abandi bagore, n’ibindi. Ibi mu mirenge ya Gasaka na Kigeme mu karere ka Nyamagabe, iyo byiyongereyeho kuba mu nzego z’ibanze, ibimina, mu bunzi n’ahandi, bituma nibura umugore ashobora kugenda incuro 3 mu cyumweru. Bamwe muri aba bagore bavuga ko bava mu nama bagasanga abagabo barakaye, intonganya zigatangira.
Umwe muri ba Mutima w’urugo mu karere ka Nyamagabe, Gasana Brigitte, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kiva ku myumvire y’abagabo. Atanga urugero rw’umucuruzi ubuza umugore we kujya mu nama, ngo amufashe gucuruza. Ati “uwo mudamu aba muri komite y’abunzi ku kagari, akaba no muri komite y’umudugudu wa Nyemanga. Iyo umugore ahamagawe mu nama kwiga ku kibazo runaka, ntaboneka, bamuhamagara akavuga ko umugabo yamubujije”.
Undi mugore wo mu murenge Kigeme, nawe avuga ko byabaye ngombwa ko ava mu bintu bimwe na bimwe byatumaga agera aho abandi bari, atinya amahane y’umugabo. Agira ati “navaga gusenga ngasanga yarubiye, najya mu ishyirahamwe akavuga ngo mba nagiye mu bagabo, ngeze aho ndabyihorera. Ishyirahamwe narivuyemo, no gusenga musaba uruhushya akambwira amasaha ntarenza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bagabo baba bafite ukuri
Gasana Brigitte avuga ko hari abagore babyuririraho, ugasanga ahora muri izo ngendo na za Butare cyangwa Kigali, ntiyigere akorera urugo. Ati “Biva ku mibanire n’ubwumvukana baba bafitanye. Umugore yagombye kugenda abibwiye umugabo, akamusobanurira akamaro k’ibyo agiyemo”. Akomeza avuga ko bitoroshye kwizera umugore uhora mu ngendo, ngo hari n’abagabo bakeka ko baba bagiye kubaca inyuma.
Ibi ngo bitera n’agasuzuguro mu rugo, aho umugore areba umugabo nk’utagize icyo amaze, kuko aba yiriranwa n’abakomeye. Gakuru(izina rihimbano), ni umwana wiga muri kaminuza yigenga mu Rwanda. Afite nyina uba mu nzego nyinshi, ahamya ko nyina adaha agaciro se. Ati “Mama ubona yaraciye amazi Papa, kuko agenda atamubwiye, akaza twaryamye, Papa yavuga akamubwira ngo namukora arahamagara abayobozi bahoranye”. Iby’izi nama rero ntibishirwa amakenga n’urubyaro, ndetse n’urushako.
Kuba izo nama nyinshi bajyamo zitagira insimburamubyizi, nayo ngo ni imwe mu mpamvu izamura umujinya w’abagabo, bavuga ko abagore baba babavunisha mu mirimo y’urugo. Ikindi ngo ni uko inama zimwe ziza zitunguranye, zikaba zikageza nijoro, kandi nta butumwa bwanditse bwoherejwe ngo umugabo abubone. Ni kimwe n’amahugurwa asaba kurara, umugabo akarara wenyine, yibaza uraranye n’umugore we, ngo yanataha akazana ubusa.

Abagore bafasha bagenzi babo kumvikanisha impamvu
Umwe mu bagore bagize ikibazo nk’iki kikaza gukemuka, Mutuyimana Djamila, avuga ko bagenzi baje kuganiriza umugabo we bakamwumvisha ko nta kibi aba yagiyemo, ko ari ibifitiye inyungu umuryango we n’umuryango nyarwanda muri rusange. Ati “baraje arabakira, bamuha n’ingero z’abandi bagabo nabo bajya mu nama nk’izo. Amaze kubyumva ubu ntakimbuza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mutima w’urugo avuga ko bafatanya gusura umuryango w’umugore ufite icyo kibazo, bakaganira n’umugabo. Ati “turabasura tukaganira. Nk’uriya mucuruzi yageze aho arumva, nubwo buri uko umugore agiye mu nama asanga yarakaye. Ikindi ubu ngubu dutegura inama hakiri kare, nk’icyumweru, tuhoreza ubutumire bwanditse, umugore akabwereka umugabo”.
Iyi ntore ikomeza ihamya ko aho bigorana ari ku bagore baba basanzwe bazwiho utugeso two guca inyuma abagabo babo, n’abandi batabaha icyubahiro gikwiye. Ati “iyo usanzwe umwubaha ntiyakubuza gusanga abandi, ariko nawe ukabikorana ubwenge, ku buryo igihe utagiye ukora ushishikaye, ukamwereka ko nta ribi ryawe nawe”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


