Dr Sabin Nsanzimana wa RBC ari gukorwaho iperereza na RIB

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko ruri gukora iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kubera ibyaha akekwaho.

Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza Dr Nsanzimana yahagaritswe by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ariko mu izina rya Perezida Paul Kagame “kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Dr Nsanzimana yatangiye gukorwaho iperereza ari iwe mu rugo, gusa ntiyatangaza ibyo akurikiranweho.

Dr Murangira avuga ko ibyo Sabin Nsanzimana akurikiranweho bitatangazwa ku mpamvu yise iz”inyungu z’iperereza.”

Dr Sabin Nsanzimana yari Umuyobozi Mukuru wa RBC kuva muri Nyakanga 2019 asimbuye Dr Condo Jeannine.

Amakuru avuga ko ibyaha uyu mugabo akekwaho byaba bifitanye isano n’umutungo wa kiriya kigo gikoresha ingengo y’imari y’abarirwa muri Frw miliyari 15 yiyongeraho andi aturuka mu baterankunga bacyo batandukanye.

Ni ibyaha bikekwa ko yaba yarakoze binyuze mu byemezo yagiye afata nk’umuyobozi wa RBC, dore ko nta bundi buryo umuyobozi w’iki kigo ahuramo n’amafaranga yacyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *