Amb. Willy Nyamitwe wahoze akuriye itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, yagizwe Ambasaderi w’iki gihugu mu mahanga nyuma y’iminsi mike atorewe izindi nshingano.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Amb. Willy Nyamitwe yatorewe kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru byo mu Burundi (CNC).
Nyamitwe yari yatorewe kuyobora ruriya rwego ku bwiganze bw’amajwi 13 kuri 13, mu gihe Inteko ishinga amategeko y’u Burundi yaherukaga kumwemeza nk’umwe mu bashobora kujya guhagararira iki gihugu mu mahanga.
Uyu mugabo yemeje ko agomba kujya guhagararira u Burundi mu mahanga mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Ati: “Ndashimira abanyamuryango n’abakozi bose ba CNC kubw’igihe twamaranye n’akazi gakomeye twakoranye. Ngiye gukomereza urugendo rwanjye muri dipolomasi.”
Amb. Willy Nyamitwe yunzemo ko nta magambo yabona yo gushimira Perezida Evariste Ndayishimiye ku bw’icyizere gikomeye yamugiriye.
Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko amakuru yizewe ikesha bamwe mu bakozi ba Perezidansi y’u Burundi ari uko Amb. Willy Nyamitwe agomba kujya guhagararira iki gihugu muri Ethiopia.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko uyu mugabo atorerwa kuyobora CNC Ethiopia yari yaramaze kumwemera, gusa mu ishyaka CNDD-FDD hakaba harimo abifuza ko yajya guhagararira igihugu mu mahanga abandi bakifuza ko atagira aho ajya.


