Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu wa 7 Ukuboza 2021, yafatiye ibihano Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho birimo kwimwa viza (visa) no gufatirwa imitungo.
Mu itangazo yashyize hanze, Guverinoma ya USA yasobanuye ko abakozi ba CMI Gen. Kandiho ayobora na we ubwe bafunga, bakanica urubozo abafungwa; bashingiye ku bwenegihugu bwabo, ibitekerezo bya politiki cyangwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yagize iti: “Nka Komanda wa CMI (Chieftaincy of Military Intelligence), Major General Abel Kandiho (Kandiho) n’abandi bofisiye ba CMI bagiye bata muri yombi, bagafunga, banakica urubozo abantu muri Uganda. CMI igambirira abantu ishingiye ku bwenegihugu, ibitekerezo bya politiki cyangwa abatavuga rumwe na Leta ya Uganda.”
Iri tangazo rikomeza risobanura ko aba bantu bagiye bafungwa bidashingiye ku mategeko, bagashyirwa muri za kasho za CMI, bagakubitwa inkoni, bagakorerwa n’ibindi by’ubugome nko gusambanywa no gukubitishwa umuriro w’amashanyarazi, bikaviramo ababikorewe ibikomere by’igihe kirekire cyangwa urupfu.
Muri iri fungwa, Guverinoma ya USA isobanura ko abafunzwe bamburwa uburenganzira bwo kuvugana n’inshuti, abo mu miryango cyangwa abunganizi mu mategeko. Iti: “Hari ubwo Kandiho ubwe abigiramo uruhare, akayobora ibazwa ry’abafunzwe.”
Icyemezo cya USA Guverinoma ya Uganda ibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo yaraye icyamaganye, isobanura ko iki gihugu kijya gufatira ibihano Gen, Kandiho kitabanje gushaka amakuru kuri nyirubwite n’abandi bireba.
Ibirego u Rwanda rurega CMI
Umubano wa Uganda n’u Rwanda uhagaze nabi kuva mu myaka irenga itatu ishize, mu mpamvu nyamukuru nk’uko rwabitangaje kenshi no mu biganiro byahuje impande zombi, harimo ifungwa ry’Abanyarwanda babayo ridakurikiza amategeko, n’iyicarubozo bakorerwa mu gihe bafungiwe muri za kasho za CMI.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Al Jazeera mu Gushyingo 2021, yagarutse kuri iki kibazo. Yavuze ko inzego zishinzwe umutekano za Uganda zihiga Abanyarwanda babayo n’Abanyarwanda babuzwa kujya gukorera ishoramari muri Uganda, nyamara abanya-Uganda bari mu Rwanda bo nta bibazo bagira.
Aho iki kibazo cyamenyekaniye, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka iruhuza na Uganda mu 2019, igira Abanyarwanda inama yo kudasubirayo mu gihe ibi bikorwa by’urugomo bigikomeje.
Habayeho ibiganiro byagizwemo uruhare n’abahuza; Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rusobanura imiterere y’ibibazo rufitanye na Uganda, byatumye uyu mubano wangirika.
Leta ya Uganda yatangiye gufungura bamwe mu Banyarwanda ‘benshi’ [ni ko u Rwanda rubivuga] CMI yari ifunze, ikabohereza ibanyujije ku mipaka itandukanye, bamwe bakinjira mu gihugu baramugajwe, abandi bakigaragaza ibimenyetso by’iyicarubozo bakorewe; bakanabitangaho ubuhamya.
Kugeza ubu Uganda iracyohereza Abanyarwanda ibakuye muri kasho za CMI, abandi baracyafungiwemo. Byitwa kubirukana mu gihugu kubera ko bivugwa ko u Rwanda rubakirira ku mipaka rutabanje kubimenyeshwa nk’uko byigeze gukorwa.
Nk’uko aba Banyarwanda bagiye bavivuga, iyo batabwa muri yombi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, gusa barinda bafungurwa, bakoherezwa nta n’umwe uburanishijwe n’urukiko ku byaha bifitanye isano nabwo.



2 Responses
Mu byatumye Gen. Kandiho afatirwa ibihano haba harimo ifungwa ry’Abanyarwanda
Muri iyi nyandiko hajemo kugereranya abanyarwanda batuye i Bugande n’abaganda baba mu Rwanda. Ntibishobora kugereranywa! Abanyarwanda bari i Bugande – abenshi – bagumanye ubwenegihugu naho Abagande bari mu Rwanda bihinduye abanyarwanda, ndetse bahabwa imyanya mu buyobozi bwose.
Mu byatumye Gen. Kandiho afatirwa ibihano haba harimo ifungwa ry’Abanyarwanda
Muri iyi nyandiko hajemo kugereranya abanyarwanda batuye i Bugande n’abaganda baba mu Rwanda. Ntibishobora kugereranywa! Abanyarwanda bari i Bugande – abenshi – bagumanye ubwenegihugu naho Abagande bari mu Rwanda bihinduye abanyarwanda, ndetse bahabwa imyanya mu buyobozi bwose.