Abantu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya covid-19 bujuje ibisabwa Minisiteri y’imari n’igenamigambi irabasaba kugana ikigega cyashyiriweho kuzamura ubukungu mu Rwanda, bagahabwa inguzanyo zabafasha kuzahura ubukungu bwabo. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu amafaranga yashyizwe mur’iki kigega amaze kwikuba inshuro ebyiri.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro minisitiri w’imari n’igenamigambi yagejeje ku nteko nshingamategeko, imitwe yombi, ubwo yagaragazaga aho ubukungu buhagaze mur’iyi minsi n’icyerekezo cyabwo mu minsi iri imbere.
Ikigega nzahurabungu ni gahunda yashyizweho mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka w’2020. Ni gahunda ngari yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya covid-19 ndetse n’ingaruka zacyo, ariko gishyirwaho leta itekereje cyane kubo mu nzego z’abikorera.
“Iki kigega cyari muri gahunda ngari yo guhangana na Covid-19 n’ingaruka zacyo, haba ku buzima bw’abaturage, haba no ku mpamvu z’ubukungu nk’ibikorwa (…) ariko nk’abagizweho ingaruka bikabije n’icyorezo”, uyu ni Dr Uziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi.
Abagize inteko nshingamategeko bavuga ko hari abaturage badasobanukiwe n’imikorere y’iki kigega bigatuma ayo mahirwe ashobora kubacika kandi bari abagenerwa bikorwa .
Depite Gamariel Mbonimana yagize ati :“Ubona amafaranga asa nayagiye muri za business nini. Aha ndashaka kumenya…urugero nk’umukarani wo mu isoko rya Nyabugogo cyangwa se umucuruzi w’imbuto mu isoko rya Gisozi, uburyo iki kigega cyamufashije cyangwa ateganya ko kizamufasha kugira ngo nawe abashe kwiteza imbere.”
Depite Christine Muhongayire we yagize ati” nibajije uburyo bwakoreshejwe kugira ngo abagenerwa bikorwa b’iki kigega bamenye ibigenderwaho n’ibishingirwaho kugira ngo buri wese ugenerwa ibyo bikorwa agerageze kubyuzuza kugira ngo agere kur’aya mafaranga ari mur’iki kigega.”
Kuba nta muntu utaragezweho n’ingaruka z’icyorezo murwego rw’ubukungu, Minisitiri Dr Uziel Ndagijimana avuga ko mu rbushobozi bwari buhari hitaweho abo ingaruka zagezeho mu buryo bukabije, bukanahungabanya ubw’abandi.
Yagize ati :“muby’Ukuri, ntawe utaragizweho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko mu buryo bwo gushobozi buke buhari hitawe kubagizweho ingaruka mu buryo bukabije. Aha kandi ntabyo tureba ibikorwa ngo tuvuge ngo ubucuruzi buto… ni ubucuruzi bwose ariko ikintu cyagendeweho nicyo ibikorwa cyinjiza, ese ibyacurujwe bingana iki ?”
Minisitiri Dr Ndagijimana yongeyeho ko ” Iki kigega kigamije kuzahura ubukungu ! Hari ukuramira ibyari bisanzwe ariko ubwo ubushobozi bubonetse, gutangira n’ibishyashya byadufasha kwihuta mu kuzahura ubukungu.”
Yagaragaje kandi uko ikigega cyo kuzahura ubukungu cyakoreshejwe mu byiciro by’ubukungu n’ishoramari byagizweho ingaruka na covid-19, ishyirwamubikorwa ingengo y’imari ya leta ndetse nuko umwenda w’igihugu cy’u Rwanda uhagaze, uko wishyurwa ndetse n’uteganyijwe mu minsi iri imbere.
Yanavuze ko kuva iki kigega cyashyirwaho mu kwezi kwa 6, kimaze kwikuba inshuro zigera kuri ebyiri, aho ubu kimaze kugeza ku mafaranga angana na milliyari 100 kandi ibikorwa cyashyiriweho bikaba bikomeje, aho abujuje ibisabwa bose basabwa kukigana kikabagoboka.
Dr Ndagijimana yavuze ku izamuka ry’ubukungu ku gipimo cya 10.2% muri uyu mwaka wa 2021, bukazazamuka ku gipimo cya 7.2% muri 2022, 7.9% muri 2023, na 7.5% muri 2024.


