Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva, ari I Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 07 Ukuboza, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili, Kristalina Georgieva yakiriwe na minisitiri w’imari wungirije, Guverineri wa Banki Nkuru ya Congo (BCC), abajyanama ba perezida mu bijyanye n’imari n’ubukungu ndetse n’uhagarariye IMF muri iki gihugu.
Ishami ry’itumanaho rya Perezida, rivuga ko uyu muhanga mu by’ubukungu, wahoze ari umuyobozi wa Banki y’Isi akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Sofia, mu mujyi w’ibabo kavukire, agiye gusura Repubulika ya Demokarasi ya Congo mbere gato y’Inama y’Abaminisitiri ya IMF izaba ku cyumweru cya kabiri cy’uku kwezi k’Ukuboza 2021.
Kuri uyu wa gatatu, 08 Ukuboza 2021, Kristalina Georgieva, aragirana inama na Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi, ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe I Kinshasa muri komine ya Ngaliema, mbere yuko bombi baha ikiganiro itangazamakuru.


