Umukuru w’Ingabo z’u Buhinde, umugore we n’abantu bari kumwe baguye mu mpanuka ya kajugujugu

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ingabo w’u Buhinde, General Bipin Rawat, umugore we, n’abandi bantu 11 baguye mu mpanuka ya kajugujugu ya gisirikare bari barimo yaguye muri leta y’amajyepfo ya Tamil Nadu, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cyo mu Kirere (IAF).

Kuri uyu wa Gatatu,Igisirikare cyo mu Kirere cy’u Buhinde (IAF) ku rubuga rwa Twitter cyavuze ko “impanuka ibabaje” yabereye hafi y’umujyi wa Coonoor saa sita (06:30 GMT).

Kajugujugu yakorewe mu Burusiya yo mu bwoko bwa Mi-17V5 yari mu nzira iva mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere yerekeza ku Ishuri Rikuru rya gisirikare ubwo yagwaga. Impamvu y’iyo mpanuka ntiramenyekana kandi abayobozi bavuze ko batangiye iperereza.

Ingabo zirwanira mu kirere zavuze ko umusirikare umwe, Kapiteni, Varun Singh, yarokotse kandi ari kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare.

Umunyamakuru wa Al Jazeera i New Delhi, Elizabeth Puranam, yavuze ko urugendo rwo kujya ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare “rutagomba kuba urugendo rurerure ariko aka ni akarere k’imisozi miremire, hamwe n’amashyamba menshi”.

Amashusho yashyizwe ahagaragara ku miyoboro y’amakuru y’u Buhinde yerekanaga kajugujugu yaka umuriro mu gace k’amashyamba kegereye ishuri rikuru ubwo abaturage bageragezaga kuzimya umuriro no kuvana imirambo mu bisigazwa bya kajugujugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *