Njyewe nta ngufu mfite, nta bwenge ngira_Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ubwo yatorerwaga inshingano zo kuyobora kiriya gihugu hari abamuteze imitego bavuga ko atazashobora kuyobora, gusa kuri ubu bakaba baratangiye kumugarukira bavuga ko birimo biraza.

Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye amasengesho y’igihugu y’iminsi 4 yo gushima Imana.

Ni amasengesho afite intego igira it ‘Warakoze Mana’ ategurwa n’Umuryango w’Umukuru w’Igihugu, akaba yasojwe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iminsi ine abera i Bujumbura.

Perezida Ndayishimiye ubwo yari yitabiriye aya masengesho ku wa Gatatu w’iki cyumweru, yagaragaje ko hari bamwe mu bamuteze imitego bavuga ko atazashobora kuyobora u Burundi kubera intege nke zitandukanye bamushinjaga.

Ari: “Hariho abatangiye bavuga bati ‘uriya muntu ntabyo azashobora kuko anywa inzoga’. Hari abandi bavuze ngo ‘uriya nta n’ubwo azi no gusenga’, abandi bati ‘ntabyo azashobora ngo kuko abara inkuru nyinshi, ngo avuga amagambo menshi ntabyo azashobora’.”

Perezida w’u Burundi yavuze ko mu bamuciye intege harimo n’abamubwiye ko akunda terefoni cyane, bityo akaba adashobora kuyobora igihugu akunda gukoresha WhatsApp ahamya ko kuri ubu iri mu biri gukiza u Burundi.

Mu gihe abenshi bamucaga intege, Perezida w’u Burundi avuga ko kuri ubu asigaye yumva hari abavuga ko “ibintu birimo biragenda neza, ngo ni sawa Imana nihabwe icyubahiro.”

Yavuze ko kuri ubu asigaye afata terefoni agahamagara abantu barimo n’abamurwanyaga bakamubwira ko banejejwe n’ibyo ari gukora, na we akabasubiza ko atari we uri kubikora ko ahubwo ari Imana.

Ku bwe ngo nta zindi mbaraga cyangwa ubundi bwenge afite bitari ibituruka ku Mana.

Yagize ati: “Njyewe nta ngufu mfite, nta bwenge ngira, ubwenge nkoresha ni ubw’Imana hatagira umbeshyera.”

Yabwiye abitabiriye amasengesho ko ubwenge bwabo Imana ishobora kububaka ikabumwihera akabukoresha ndetse ntibigere babimenya, kuko Imana ari yo yaba yabubakuyemo ikabumuha.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Njyewe nta ngufu mfite, nta bwenge ngira_Perezida Ndayishimiye
    Mugire umwaka mushya muhire,tunabashimira ibitekerezo byiza mutugezaho kandi mukaduha n’urubuga two kwisanzura.

  2. Njyewe nta ngufu mfite, nta bwenge ngira_Perezida Ndayishimiye
    Mugire umwaka mushya muhire,tunabashimira ibitekerezo byiza mutugezaho kandi mukaduha n’urubuga two kwisanzura.

  3. Njyewe nta ngufu mfite, nta bwenge ngira_Perezida Ndayishimiye
    Dore umu nyabwenge no kwicisha buhufi Irène avocat abihaye Imana bagasuzugura n’imurimo w’Imana

  4. Njyewe nta ngufu mfite, nta bwenge ngira_Perezida Ndayishimiye
    Dore umu nyabwenge no kwicisha buhufi Irène avocat abihaye Imana bagasuzugura n’imurimo w’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *