Ubutabera bwo mu gihugu cy’u Bufaransa bwagize umwere umuririmbyi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye mu muziki wa RDC nka Koffi Olomidé waregwaga gufata ku ngufu abakobwa bane bamubyiniraga.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo Koffi yagizwe umwere nyuma y’uko abatangabuhamya mu rubanza rwe bagiye bavuguruzanya.
Cyakora cyo uyu muhanzi w’imyaka 65 y’amavuko yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itatu, nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kubabuza uburenganzira bwo kwidegembya bariya babyinnyi be (Séquestration) nk’uko Le Monde dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Mu 2019 Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwari rwakatiye Koffi imyaka ibiri isubitse kubera gusambanya umwana w’imyaka 15. Nyuma yaje kugirwa umwere ku bindi byaha yaregwaga birimo gusambanya abandi bagore batatu.
Uyu muhanzi yaregwaga ibyaha birimo ibyo kwinjiza aba babyinnyi mu Mujyi wa Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubasambanya ku gahato.
Iri hohoterwa ababyinnyi ba Koffi Olomidé bavugaga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari ari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo impapuro zabo z’urugendo na telefoni zabo byari byarafatiriwe.
Aba babyinnyi bavugaga ko bategetswe gusambana n’uyu mugabo wabakubitaga mu buryo bukomeye iyo bagerageza kumwereka ko batabishaka.
Bavugaga kandi ko yabasambanyaga bari mu rugo, mu bwogero bw’iguriro ndetse hari n’igihe yabasambanyaga bajyanye kuri studio gutunganya indirimbo.
Igihe cyarageze ababyinnyi bane batoroka Koffi Olomidé muri Kamena 2006, ariko batinya gusubira iwabo kubera ko nta byangombwa bari bafite.


