Umunsi wa 15 w’urubanza rwa Claude Muhayimana uburanira mu rukiko rwa rubanda I Paris, humviswe ubuhamya bw’abapadiri babiri, aho bagarutse no ku byabereye muri Paruwasi ya Nyange ku Kibuye. Abari mu rukiko bibajije ukuntu igihugu cyari gutuwe n’abakirisitu 90% cyabayemo Jenoside, abakirisitu bakicana.
Padiri Canisius Niyonsaba w’imyaka 53 yahamagajwe na perezida w’urukiko ku bubasha ahabwa n’amategeko. Jenoside yakorewe abatutsi yabaye yiga mu mwaka wa 6 mu iseminari. Atangira avuga ko gusubira mu byabaye 1994 bimutera emotions, akavuga nk’ushaka kurira.
Uyu mupadiri asanzwe aba mu Bufaransa, ariko ubuhamya yabutanze yibereye iwe mu rugo hakoreshejwe iya kure.
Avuga ko imodoka ya komini itwawe na Burugumesitiri Karara yabatwaye muri ETO Kibuye ibakuye I Nyamishaba, nyuma umwarimu witwa Theoneste agashaka kubatwara muri kiliziya ya Kibuye, bageze mu mujyi uyu mutangabuhamya arabacika yivanga n’abari bagiye kwa muganga we asubira kuri ETO yurira igiti cya avoka.
Iyi Kiliziya ya Kibuye yaje kugabwaho ibitero tariki 17 Mata 1994, abarimo baricwa. Nyuma ngo hari imirambo iribwa n’ibikoko hanuka cyane.
Uyu ugira ati, “Mfite ubuhamya burebure ariko ndakora incamake”, avuga ko yafatanyije na madame wa Claude gutuma Uwase Delphine abasha kubona uko ahunga. Nyuma uyu Delphine yamwandikiye agapapuro amushimira: “Dieu existe, mais il lui manque des gens pour le faire manifester. S’il y avait eu des gens comme toi, il y aurait beaucoup de rescapés”.
Ni ukuvuga ngo “Imana burya ibaho, ariko habura abantu inyuramo ngo yigaragaze. Iyo haza kubaho abantu benshi nkawe, haba hararokotse benshi”.
Ubwo uyu wari umuseminari yari mu kaga i Nyamishaba yahuye n’umunyeshuli wo mu iseminari amubwira ko hari padiri wendaga kuza ari we Kayiranga ahageze ajya kumureba. Ndlr: Uyu Padiri Kayiranga uvugwa na we arumvwa nyuma y’uyu.
Umucamanza amubaza niba yarabonye uregwa (Claude) akorera Caritas, umutangabuhamya avuga ko yabibwiwe na padiri Kayiranga nyuma ya 1994 ko amaze kugenda yahaye akazi Claude Muhayimana.
Hari abakirisitu babatizwa ntibahinduke
Umucamanza yongera kubaza Padiri Canisius icyo avuga ku kuba hari abapadiri b’abahutu bahaniwe ibyaha bya jenoside.
Maze amusubiza agira ati, “Njye mpora nishinja ko nta cyo nakoze. Ni gute ibintu byageze hariya? Ni culpabilité y’abapadiri”.
Umucamanza: Hejuru ya 90% bari abakristu ni gute bishe?
Padiri Canisius: Hano i Bulayi habaye intambara zingana iki? Ntihari abakiristu benshi? Ikibazo ni uko abantu babatizwa ariko batarahindutse. N’iwacu ni ko byagenze. Abo bantu rero sekibi abinjiramo bagakora ishyano (l’innommable).
Nyuma ya Padiri Canisius, hataho Padiri Kayiranga François w’imyaka 59, yabaga muri Paruwasi ya Nyange, ubu atuye mu Butaliyani. Uyu yamenye Muhayimana Claude guhera mu 1992 ari inshuti y’umuryango wabo, akaza no kubabera umukozi mu mpera za 1994.
Uyu mupadiri yarafunzwe muri Nzeri 1996, maze tariki 17 Mata 1998 akatirwa kwicwa, ariko kuri 25 Ukwakira 2000 urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rumugira umwere. Yaregwaga Jenoside i Nyange aho yari yanyuze ahunga, ibyaha byose yabihanaguweho.
Padiri Kayiranga ati, “Navuye i Nyange njya gusoma misa ku Kibuye mpura n’abakristu bake. Abayobozi ba perefegitura bansabye niba nahaguma mbasubiza ko ntabaha igisubizo ntagize abayobozi ba Kiliziya mbaza. Musenyeri wacu Kalibushi sinashoboraga kumugeraho kubera ikibazo cy’umutekano yari afite kimwe natwe twese.
Nasubiye i Nyange bukeye njya i Kabgayi ahari abasenyeri 3 na perezida w’inama y’abepisikopi. Ndabibabwira baransubiza bati niba udafite ubwoba kandi ukaba wiyemeje kujya mu butumwa bwa kiliziya wajyayo. Ndababwira nti mu Rwanda ntawe udafite ubwoba aho yaba ari hose ndababwira ndiyemeje nzajyayo.
Bampaye ibyashoboraga kumfasha kubayo kuko ibyanjye byose bari babinsahuye mu ntangiriro za Mata 94. Diocese ya Kabgayi yampaye ibihumbi 30 na Musenyeri Vicent ampa ibindi 10, bukeye tariki 17 njya ku Kibuye. Natuye mu nzu yabagamo ababikira
Bo bari baragiye muri ETF (ecole technique feminine) aho bari bafite umuryango mugari.”
Padiri avuga aho hari hafi yo kwa Claude nko muri metero ijana. Ati, “ Nka nyuma y’iminsi ibiri, kwa Claude bantumyeho ko batewe muri icyo gitondo. Bambwira ko barimo kubaca amafranga nibatayabona bari kubica. Nahise nitabira njya kwa Claude, mvugana n’abo bantu bari bafite Claude mbaha ibihumbi bitanu ngo batamwica.
Bamaze kugenda ninjiye mu nzu yo kwa Claude. Yari afitemo murumuna w’umugore we, musaza we, abana 2 b’umugabo wari utuye i Rubengera nari nzi neza kuko twari duturanye. Niyo mpamvu bashakaga kumwicana n’abo bantu. Abo bana b’i Rubengera n’ubu bariho kuko mu rugo rwa Claude babambukije ku Ijwi bakahakirira. Nyuma yaho najyaga kwa Claude nk’abantu nzi, nubwo ntajyagayo buri gihe namenyaga amakuru yabo. Kuva mu kwa 9 nahawe ikamyo ya Caritas ngo dutange imfashanyo muri ibyo bice twari turimo. Nashatse umuntu w’umushoferi mbura ufite categorie y’ikamyo, nyuma uwari yayinzaniye ivuye i Bujumbura yagombaga gusubirayo musaba ko yabanza agakorana nibura umunsi umwe kugira ngo Claude ayimenyere azasigare ayitwara.
Aha ni ho yatangiye kumbera umushoferi tukajyana aho dutanga imfashanyo zose. Yagakoze kugera mu ntangiriro z’Ukuboza ubwo namuburiraga irengero ngashaka undi chauffeur. Nkaba nshaka gusoza kuri iki kibazo ngaragaza ibyo njyewe mbona byaba byarahubanganyije Abanyarwanda baba abacitse ku icumu, baba abo bashyira mu bahutu bishe cyangwa batishe, kandi bikomeza guteza intimba abanyarwanda”.
Akari ku mutima wa Padiri Kayiranga: biragoye kumenya ukuri kw’ibintu
Ati, “Aha ngiye kuvuga ibyo ntekereza. Igihe abantu bashatse gutangira kuvugira bitewe n’uwo babwira, hagiye habaho abaharabika abandi n’ubu birakomeje, ku buryo ukuri kw’ibintu bigoye kukumenya.
Icya 1, Ku bihugu by’amahanga: mu Rwanda twari dufite ingabo zoherejwe na Loni ibintu bicika zirebera, bafata indege bagenda abanyarwanda bicwa. Abo mubategerejeho iki nibajya kuvuga iby’u Rwanda n’Abanyarwanda?
Icya 2: Jenoside yabaye mu ntambara, kandi iyo ntambara yari yambaye umwenda w’amoko. Ku buryo ushaka kumenya ukuri rimwe na rimwe twumva ubuhamya buri wese avugira ubwoko bwe cyangwa avuga ibyo atekereza. Buri wese aba ashaka kwirengera no kurengera ubwoko bwe. Ibi bibangamira kumenyekana k’ukuri. Ni ukujya mwibaza muti aba bantu babonye ibyo bintu koko cyangwa ni ibyo babwiwe?
Jenoside itangiye baraduteye ku ishuli ryo ku Nyundo no kuri Eveché baradusahura bica n’abapadiri abatutsi n’abahutu. Njye nihishe inyuma ya placard barashe mvuza induru barambwira ngo ninsohoke mbereka ibyangombwa barandeka”.
Umucamanza amubaza ibya Paruwasi ya Nyange, maze ati, “Abari mu kiliziya bose barishwe kuko abicanyi baraje barahagota, naho abo muri presbytère hari inzira y’inyuma baciyemo barahunga bararokoka. Nyakubahwa perezida iby’Abanyarwanda mujye mubisuzumana ubushishozi kandi nzi ko mubufite.
Me Gisagara uburanira abaregera indishyi, amusomeye ibaruwa yahawe cardinal Echigaray ivugamo ko hari abapadiri n’abihayimana bagaragaye kuba ibyitso bya FPR hari n’abo basanganye intwaro. Ariko Padiri ati, “Niba ari inyandiko yanditswe n’abantu benshi ntuyinyitirire njyenyine. Nanjye ibyo bintu nabyibajijeho niba ari ukuri. Ariko uzasome igitabo cya Kajeguhakwa abivugamo kandi n’abayobozi bariho ubu bagenda bagaragaza ko ibyo harimo ibyari ukuri”.
Padiri Kayiranga asoza ubuhamya bwe yibutsa ko abutangira yarahiriye kuvuga ukuri, ati “Ni yo mpamvu nabwiye perezida n’abacamanza kwitondera ibyo mu Rwanda”.
Biteganijwe ko urubanza rwa Muhayimana rusozwa kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukuboza rugasomwa, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 15.


