Umuyobozi wa SACCO-Buruhukiro, Dusingizimana Moise yarashwe n’umusekirite wahoze arinda kuri iki kigo cy’imari witwa Ntakirutimana Bosco, wamusanze iwe mu nzu mu Kagari ka Rambya, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza ahagana saa 21:30’ gusa ntiharamenyekana impamvu yabyo. Ntakirutimana Bosco yarindaga kuri SACCO Buruhukiro ahasanzwe hayoborwa na Dusingizimana Moise w’imyaka 36. Umukozi wa Dusingizimana Moise witwa Niringiyimana Olivier w’imyaka 33 ni we watabaje nyuma y’uko umukoresha we arashwe mu nda agakomereka nk’uko ibitangazamakuru bya Radio/tv10 bibitangaza. Uyu mukozi w’uwarashwe, yavuze ko ” sebuja yatashye nk’uko bisanzwe ageze mu nzu ni bwo umusekirite Ntakirutimana Bosco yamwinjiranye ahita amurashisha imbunda yakoreshaga mu gucunga umutekano kuri Umurenge SACCO Buruhukiro.” Uwarashwe n’umusekirite ari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Buruhukiro kuko yakomeretse cyane mu nda mu gihe Polisi yo muri aka gace yahise itangira gushakisha uyu musekirite wahise yihisha nyuma yo kumurasa. BWIZA yagerageje kumenya byinshi kuri iraswa rya Duysingizimana, kuvugana na RIB ntibyadukundira.


