Gambia: Amagambo yavuzwe n'Umukuru w’igisirikare cya Yahyah Jameh yateje impungenge

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amakimbirane amaze iminsi mu gihugu cya Gambia aterwa no kuba uwari perezida yahyah Jameh yanze kwemera ibyavuye mu matora ndetse agashaka no gukomeza kuyobora igihugu, umukuru w’igisirikare nawe yasubije ibintu I rudubi aho yasabye abantu kuyoboka Perezida Yahyah Jameh, amagambo yavugishije benshi ndetse akanateza impagarara mu gihugu kuko yanavuze ko igisirikare kimuri inyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byatangajwe mu gihe ku itariki ya 19 Ukuboza 2016, Perezida Jameh yanze ibyavuye mu matora ndetse anavuga ko atazava mu biro, uyu mwanzuro akaba yarawufashe mu buryo butunguranye nyuma yo gutsindwa amatora n’uwo bari bahanganye Adama Barrow unitegura kurahira mu minsi ya vuba.

Adama Barrow watsinze Yahyah jameh mu matora (Ibumoso)
Adama Barrow watsinze Yahyah jameh mu matora (Ibumoso)

Amagambo uyu mukuru w’igisirikare yayatangaje mu ibariwa yandikiye Jameh kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, amubwira ko igisirikare kikimuri inyuma, ibi bikaba ari bimwe mu bikomeje guteza impungenge muri kiriya gihugu ko hashobora kuvuka intambara cyangwa ubwicanyi buterwa no kutavuga rumwe rw’umuperezida watsinze amatora n’igisirikare gishyigikiye ingoma ivuyeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Jameh atsimbaraye ku butegetsi amazeho imyaka isaga 22, akaba yaratsindiwe ku majwi 30.6% mu gihe mugenzi we Barrow bari bahanganye yamutsindiye ku majwi 43.3% mu matora yabaye ku itariki ya mbere Ukuboza 2016, nyuma yo kubona ko yatsinzwe akisubiraho akanga ibyavuye mu matora.
Yahyah Jameh wisubiyeho ku byari byavuye mu matora
Yahyah Jameh wisubiyeho ku byari byavuye mu matora

Kugeza ubu, amakuru avuga ko igisirikare cya Gambia kirize bikomeye ibiro by’itora by’iki gihugu ndetse n’umurwa mukuru Banjul, kikaba cyatangaje ko kimushyigikiye ndetse nawe akaba arindiwe umutekano ku buryo budsanzwe.
Perezida mushya witegura kurahira mu minsi iri imbere Adama Barrow yavuze ko nubwo igisirikare cyatangaje ibi ko bitazamubuza gukomeza guhangana no guharanira icyizere yagiriwe n’abaturage ubwo bamutoraga ngo amusimbure.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *