Musanze: Abahabwa inzitiramibu basabwa kuzikoresha icyo zagenewe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage barimo guhabwa inziramibu mu karere ka Musanze barasabwa kuzikoresha icyo zagenewe kuko byagaragaye ko hari bamwe bazigurisha abandi bakazikoramo inzu z’inkoko kandi igihugu kiba cyarazitanzeho amafaranga atari make.
Ibi bitangajwe mu gihe indwara ya Maraliya ikomeje kwiyongera hirya no hino mu Rwanda kandi iyi ndwara ikaba ikunze kuzahaza abaturage cyane cyane abana bari munsi y’imyaka 5 n’abagore batwite.
Mu bice bitandukanye by’igihugu abaturage bemeza ko malaria igenda yiyongera. Ahanini bikaba byaratewe nuko abaturage badohotse kungamba zo kwirinda Maraliya ndetse no kuba bivugwa ko muri 2012-2013 hatanzwe inzitiramibu zitujuje ubuziranenge, kandi leta yari yarihaye ingamba zo kurandura burundu Indwara ya maraliya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntaneza Dancille, atuye mu mudugudu wa Mpenge mu kagari ka Kigombe aragira ati: Maraliya irahari kuko nanjye mfite abana narimaze iminsi ndimo kuvuza ndetse hari n’umwana uyirwaye uri murugo; Ibi akabihurizaho nabagenzi be ko marariya imaze kuba gikwira ahantu hose.

Bwiza.com
Ntaneza Dancille, wahawe inzitiramibu

Muri iyi minsi Minisiteri y’Ubuzima irimo gutanga inzitiramibu mu gihugu abaturage barimo kuzihabwa mu karere ka Musanze bavuga ko bagiye kuzikoresha icyo zagenewe baziryamamo bityo zikabarinda umubu utera Maraliya kandi bagakurikiza amabwiriza ateganywa na muganga mu rwego rwo kuyirinda no kuyirwanya.
Niyigena Théoneste ni umuyobozi w’ungirije w’ikigonderabuzima cya Muhoza ari nawe ukuriye iki gikorwa cyo gutanga inzitiramibu mu mirenge ikorana n’iki kigonderabuzima. Avuga ko Inzitiramibu ari uburyo bwa mbere bukoreshwa mu kwirinda Marariya akaba asaba abaturage kuzikoresha neza icyo zagenewe.
bwiza.com
NIYIGENA Theoneste, Umuyobozi wungirije kuri CS ya Muhoza

Aragira ati: Mu buryo bwo kwirinda Maraliya nubwo hari uburyo bwinshi ariko uburyo bwinzitiramibu ni uburyo bwa mbere kuko bukumira Maraliya cyane niyo mpamvu twizeye ko buri munyarwnda wese namara gufata inzitiramibu ibyo ari byo byose maraliya iribuze kugabanuka…..ingamba nugukangurira abantu kwirinda ibinogo, kwivuza hakiri kare, gukoresha neza inzitiramibu uko bikwiye ibyo byose biri mu bintu bituma maraliya igabanuka.
Ku kibazo cyuko hari bamwe badaha agaciro inzitiramibu bakazikoresha ibyo zitagenere harimo nko kuzubakisha inzu z’inkoko, kuzigurisha kuzirobesha n’ibindi, uyu muyobozi yavuze ko abo bantu baba bakora ibitari byo ndetse ko aba bikora baba bagomba kubihanirwa kuko igihugu kiba cyatanze amafaranga atari make kugira ngo kirinde umuturage wacyo.
bwiza.com
Inzitiramibu yakoreshejwe bubakira inkoko

Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima, ryaragaragaje ko mu mwaka wa 2013, abantu barenga miriyoni 198 barwaye malariya, ikaba yarahitanye abagera ku 584.000. Abarenga 80 ku ijana, akaba ari abana bari munsi y’imyaka itanu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu Rwanda Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2013 kandi habonetse abarwayi ba malaria bagera ku 900.000 aho 4% bahitanywe n’iyi ndwara, biteganijwe ko mu mwaka wa 2018 aribwo u Rwanda ruzaba rugeze mu cyiciro cyibanziriza gahunda yo kurandura burundu indwara ya Maraliya.
a2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Félicien@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *