Umuhanzi wo mu itsinda rya Gooflyfe, Douglas Mayanja uzwi Weasel Manizo, akaba umugabo w’Umunarwandakazi, Teta Sandra, yahaye abantu urwaho ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa wo muri Sudani y’Epfo wiyita Lady Kola. Lady Kola na we ni umuhanzi, bombi bamaze igihe babonwa kenshi bari kumwe mu bihe byiza ndetse n’amafoto yabo ashyirwa hanze akaza abihamya. Hari amakuru ko n’ubwo aba bombi baba mu bihugu bitandukanye, bagaragaje ko bahura kenshi. Iby’uko aba bombi baba bakundana byatangiye ubwo Lady Kola yashyiraga kuri paje ye ya Facebook, amafoto ye ari kumwe na Weasel bikora utuntu twatumye bikekwa ko baba bakundana. Aya mafoto yaherekejwe n’ubutumwa (caption) bugira buti ” Njye n’umukunzi wanjye turifuriza noheli nziza.” Mu kumusubiza, Weasel ati ” Awww, noheli nziza mukunzi. Namaze kugukumbura.” Aya magambo aryohereye aba bombi babwiranye kuri noheli yatumye hibazwa byinshi kuri Teta Sandra, udakunze kugira ibyo atangaza ku mugabo we uzwiho kugira abagore benshi. Hibazwa niba Teta yaba ameranye neza na Weasel mu rukundo nk’umugore byari bizwi ko ari we uri ku ruhembe mu bazwi na Weasel Manizo. Amafoto: Lady Kola/Facebook

Amafoto yatumye bamwe bakeka ko ibya Teta na Weasel byaba birimo rushorera/BWIZA





