270045994_752798486123044_6575591170136093015_n.jpg

Umugabo wa Teta ‘mu rukundo’ n’umukobwa wo muri Sudani y’Epfo (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo mu itsinda rya Gooflyfe, Douglas Mayanja uzwi Weasel Manizo, akaba umugabo w’Umunarwandakazi, Teta Sandra, yahaye abantu urwaho ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa wo muri Sudani y’Epfo wiyita Lady Kola.

Lady Kola na we ni umuhanzi, bombi bamaze igihe babonwa kenshi bari kumwe mu bihe byiza ndetse n’amafoto yabo ashyirwa hanze akaza abihamya.

270045994_752798486123044_6575591170136093015_n.jpg
Amafoto yatumye bamwe bakeka ko ibya Teta na Weasel byaba birimo rushorera/BWIZA

Hari amakuru ko n’ubwo aba bombi baba mu bihugu bitandukanye, bagaragaje ko bahura kenshi.

3-11.jpg

Iby’uko aba bombi baba bakundana byatangiye ubwo Lady Kola yashyiraga kuri paje ye ya Facebook, amafoto ye ari kumwe na Weasel bikora utuntu twatumye bikekwa ko baba bakundana.

Aya mafoto yaherekejwe n’ubutumwa (caption) bugira buti ” Njye n’umukunzi wanjye turifuriza noheli nziza.”

Mu kumusubiza, Weasel ati ” Awww, noheli nziza mukunzi. Namaze kugukumbura.”

2-17.jpg

Aya magambo aryohereye aba bombi babwiranye kuri noheli yatumye hibazwa byinshi kuri Teta Sandra, udakunze kugira ibyo atangaza ku mugabo we uzwiho kugira abagore benshi.

4-7.jpg

Hibazwa niba Teta yaba ameranye neza na Weasel mu rukundo nk’umugore byari bizwi ko ari we uri ku ruhembe mu bazwi na Weasel Manizo.

Amafoto: Lady Kola/Facebook

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *