Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, ubwo Polisi y’u Rwanda yizihizaga imyaka 21 imaze ishinzwe, inishimira ibyo imaze kugeraho cyane cyane mu kazi kayo k’ingenzi ko kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, yamuritse ibikorwa yakoze mu kwezi yahariwe.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri uku kwezi kwari gufite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 21 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage” yakoze ibikorwa byo gushyigikira abaturage bifite agaciro ka miliyoni 997 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ibi bikorwa harimo inzu 30 yubakiye imiryango itishoboye, imurikira ingo 4,578 ikoresheje ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, yishyurira abatishoboye 1600 umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, amakoperative 6 yo mu Karere ka Rubavu yahawe amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 40,200,000 yo kwizamura, n’ibindi…
Ibi biriyongera ku bindi uru rwego rushinzwe umutekano rwagiye rukora mu myaka yatambutse, mu kwezi kwaruhariwe nk’uko bisanzwe.

Umusanzu w’abaturage mu kubungabunga umutekano
Polisi y’u Rwanda isanzwe yishimira uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano, ikabashishikariza kenshi kujya bayiha amakuru ku gihe kugira ngo ibashe gukumira ibyaha.
Aba baturage nabo uretse gutanga amakuru, hari ubwo bacishamo nabo bagakora ibikorwa bigaragara, bigamije gushyigikira uru rwego, ibi byose bigashimangira ubufatanye bukomeye hagati y’impande zombi.
Nka tariki ya 14 Mutarama 2016, abaturage bo mu Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro bamurikiye Polisi y’u Rwanda sitasiyo bubatse ifite agaciro ka miliyoni 27, yari ifite ibyangombwa byose birimo ibiriyo by’umuyobozi wayo, aho bafungira, ibiro by’ubugenzacyaha, icumbi ry’abapolisi n’ibindi…
Uwari Umuyobozi w’akarere katanzeho umusanzu wa miliyoni 7, Byukusenge Gaspard yasobanuye ko iyi sitasiyo yubatswe mu rwefo rwo kwishakamo ibisubizo no kuvuguruza abashinjaga abaturage kutitabira gahunda za Leta no kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kwicungira umutekano.

Na tariki ya 31 Gicurasi 2016, abaturage bo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo k’Umujyi wa Kigali, bamurikiye Polisi sitasiyo bayubakiye ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga 23.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile yasobanuye ko abaturage batekereje kubaka iyi sitasiyo bitewe n’uko indi yari kure, bituma bagura imodoka bavuga ko yakabaye ikoreshwa n’ibindi, batangira gukusanya umusanzu. Ati: “N’ubwo abaturage bari baraguze imodoka ijyana abanyabyaha i Kinyinya, twatekereje ko tubonye Sitasiyo ya Polisi itwegereye iyi modoka yakoreshwa mu yindi mirimo.”
Iyi sitasiyo igizwe n’ibiro bitandukanye birimo ibikoreramo umuyobozi wayo, aho bafungira, icyumba cy’ikoranabuhanga, ibiro by’ubugenzacyaha, icumbi ry’abapolisi n’ibindi..
Mu gihe umwaka urimo kurangira, Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwifatanya nayo mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bitandukanye n’ibindi bikorwa bigira ingaruka mbi ku mibereho yabo n’umutekano wabo.


