Minisitiri w’Uburezi wa Kenya, Prof. George Magoha, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bareka abanyeshuri badashaka kwiga bagasubira iwabo kubana n’ababyeyi.
Uyu muyobozi yabitangaje ubwo yakurikiranaga ibikorwa by’ubwubatsi bw’ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ryitiriwe Mama Ngina, kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021.
Prof. Magoha yakomoje ku myitwarire mibi igaragara kuri bamwe mu banyeshuri bikagera aho bigaragambya, bakangiza ibikoresho by’ishuri cyangwa bagatwika amashuri. Bene abo, abona ko baba badashaka kwiga, bityo bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo, bagataha.
Yagize ati: “Abanyeshuri bananiranye bashaka gutaha bakaruhuka, tugomba kubibemerera. Niba hari umwana udashaka kujya ku ishuri, akaba ashaka kuruhukana n’ababyeyi, ashaka gukorera ibizamini mu rugo, mumureke agende, aho kugira ngo yangize ibikorwaremezo.”
Mu gihe amasomo aratangira muri Mutarama 2022, Prof. Magoha yavuze ko nta munyeshuri uzavutswa amahirwe yo kwiga kuko ababyeyi be batabonye ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri, kubera ko Leta yiyemeje kubyirengera mu kwezi kwa mbere.
Gusa ngo umubyeyi udashaka kohereza umwaka ku ishuri, yitwaje ko atishyuye, ngo na we bazamureke amugumane. Ati: “Nta mwana uzasohorwa mu ishuri mu mwaka mushya bitewe n’amafaranga, Guverinoma izayashyiraho muri Mutarama. Rero umubyeyi udashaka ko umwana we ajya ku ishuri, nimumureke amugumane mu rugo…”


