Abanyeshuri batandatu (6) barangije amashuri yisumbuye muri TVET ESECOM Rucano iherereye mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba, kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, banacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe bazira kwangiza ibikoresho by’ishuri bishimira ko basoje ibizamini bya Leta.
Aba banyeshuri bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 25 batawe muri yombi muri Kanama 2021, bikaba byaravugwaga ko bari bamaze kwangiza ibikoresho by’aho barara (dortoire) birimo ibitanda byaho, amasaso n’ibirahuri.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yasobanuye ko aba banyeshuri mbere y’uko bangiza ibi bikoresho, babanje kujya mu kabari, basubira ku ishuri basinze.
Aba banyeshuri bashinjwaga icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi baje kuburanishwa ku gifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 mu rukiko rw’ibanze rwa Gatumba, muri uko kwezi, rurakibakatira, bajyanwa muri gereza ya Nyakiriba iri mu Karere ka Rubavu.
Ababyeyi b’aba banyeshuri bumvikanye mu itangazamakuru batakamba, bavuga ko uru rukiko rwamaze kubakatira igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Frw miliyoni eshanu, nyuma yo kubahamya icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo n’icyo kwangiza ikintu cy’undi, bakavuga ko ari akarengane.
Mu kiganiro bagiranye na Ukwezi TV, umwe muri aba babyeyi yagize ati: “Ntabwo twawakiriye neza [umwanzuro w’urukiko] ni yo mpamvu turi hano kuko ni abana barangije ejo bundi kandi baratsinze. Bafite amanota meza, mu by’ukuri twebwe twumvaga ko bari bubarekure, bagakomeza kwiga kuko n’ubwo bakoze biriya, ntabwo bari bagambiriye ibindi bindi bibi, bari bazi ko bari guserebura ko barangije kwiga…”
Undi ati: “Mu by’ukuri urubanza rwasomewe online. Njyewe rero nk’umuntu wagiye kumva irangiza ry’urubanza n’uburyo bari burusome, ntabwo bemeye ko ninjira mu cyumba cyo kuburanisha.” Ngo yaje gutegerereza Perezida w’iburanisha hanze, amugezeho amumenyesha iby’iki gihano bakatiye aba banyeshuri.
Ati: “Numva ndikanze cyane kuko njyewe ibyo bintu yari avuze ntabwo nari mbyiteguye na gatoya…Mu by’ukuri njyewe nicaye mera nk’ufashwe n’amashanyarazi, ibyakurikiyeho nyine nahise numva mfashwe n’ikiniga.”
Umubyeyi wa gatatu yagize ati: “Guhanishwa imyaka itanu! Si urumogi wamufatanye, ntiyakomerekeje, ntiyatoboye amazu y’abantu. Imyaka itanu ucira umwana, sinzi niba aba bantu baba bakata uru rubanza nabo ari ababyeyi. Bagombye gutekereza, bakamenya uwo bahana. Ni nde?
Aba babyeyi ntibemera ko abana babo bangije ibikoresho by’ishuri. Bemera gusa ko bishimiye kurangiza amashuri yisumbuye batwika amakayi, baca n’impuzankano. Icyakoze ngo bumvikanye n’ubuyobozi bw’ishuri, bishyura amafaranga y’u Rwanda 44,000 yo gusana ibyo bwavugaga ko bangije, bagira ngo ubwo ikibazo kirakemutse.
Umuyobozi w’iri shuri yabajijwe niba hari ikirego yatanze, arabihakana, avuga ko atari kujya kurega kandi aba babyeyi baramaze kuriha amafaranga yose yo gusana ibyangiritse nk’uko bari babyumvikanye. Yagize ati: “Twarumvikanye, ibyo ni ukuri. Ibyo abana bari bangije byari byagize agaciro k’44,000 kandi ababyeyi barabyishyuye, bihita binakorwa rwose ako kanya.”
Uyu muyobozi yavuze ko kandi nta byinshi aba banyeshuri bangirije. Atii: “Hari amasaso y’ibitanda barayatwitse nyine. Yari hanze yari yaranangiritse, ibirahuri bibiri bya dortoire…” gusa ngo nta gitanda bangirije usibye ibyakabirijwe mu bitangazamakuru.

14 Responses
Ngororero: Abanyeshuri 6 bakatiwe imyaka itanu n’ihazabu ya Frw miliyoni 5 bazira ibikoresho bya Frw 44,000
Wa munyamakuru we kuki ubogama?myitwarire y’abo banyeshuli itaniyehe n’iya ba bandi bo mu 1973 batwikaga bakanahohotera bagenzi babo bikarangira babamenesheje ku mashuri?ntibyarangiye aribo bayobozi banagejeje kuri Jenoside yakirewe abatutsi?kuki hariya buried gihe?kudakubita imbwa byorora imisega

Nshingiye kundangagaciro za Leta y’u Rwanda n’urwego rwiza igihugu cyagezeho rw’ubumwe n’ubwiyunge(inzira inanira ibihugu byinshi),igitekerezo cyanjye nasaba ko aba bana barekurwa bakagirwa abere,cyane cyane ko umuyobozi w’ikigo ubwe ntakirego yatanze kandi ko yemeza ko ababyeyi barishye ibyangirijwe. Igihugu gifite byinshi cyababariye abantu byanashoboraga guteza ibibazo,abo bana rero batanafite izindi gahunda z’ubugizi bwanabi,bakwiriye imbabazi.

Nonese Daso Zihora Zisenya Kontarumva Babajijwe Ntiba Harizo Bubatse; Akongewe Mbona Arakarengane kbs Ayompafaranga Ntago yarakwie kwer Ahobukera Ntago Tugikwie Kwizera Umucamanza Ngo Nuko Bize Sigae mbona Arukwitabaza Amahanga kbs

Ngo guserebura !!!
Guserebura usenya utwika !!!
Erega hari n’abagiye bica abandi ngo baraserebura umugani wanyu.
Abantu ntibakigure ibyigomeke n’indakoreka ariko!!!
Byumvikana ariko ko Gguhanwa, ndetse cyane, byo bari ngombwa.

Ariko, izi ni ingaruka zo kwigisha abana u urenganzira ntibigishwe Inchinnan n, ingaruka zo kwigira indakoreka. Bajeyi mbese. Bazajurire bazabafungura ariko buriya umucamanza aciye agacyaho kabanyshuri bigomeka bakazengereza ababarera. Abo babyeyinabo nibagabanye kurngera zabana baby ngo baraserebretingaga. Abo ni gito. Ikindi dushimiye Christopher director w, ishuri kuvugisha ukuri. Muzakwifashishe mujurira ariko bariya Bachmann batumye discipline igaruka. R