RDC: Abantu bari bashimuswe na ADF basanzwe bishwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 30 Ukuboza 2021, ahitwa Manzumbu, hafi ya Kazarahoyo muri Mantumbi muri Teritwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru havumbuwe imibiri ine y’abantu bishwe n’inyeshyamba za ADF.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Umudugudu wa Mantumbi wahaye amakuru 7SUR7.CD kuri uyu wa Gatanu, abishwe ni imbohe zashimuswe ku wa Gatatu ushize n’abantu bitwaje intwaro bo muri ADF.

Fataki Sabuni uyobora uyu mudugudu yagize ati: “Imirambo yavumbuwe i Manzumbu. Mu bahohotewe harimo babiri bari batuye muri komine ya Mangina. Umurambo yabo yavanwe ahabereye ibyago ku munsi umwe wo ku wa kane na bamwe mu rubyiruko ndetse n’abagize umuryango ”.

Ubuyobozi bw’ibanze burahamagarira abaturage bakora ibikorwa by’ubuhinzi mu cyaro muri kariya gace bakwiye kuba maso kandi bakirinda kujya mu turere tutagenzurwa n’ingabo za FARDC aho bivugwa ko umwanzi yari yihishe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *