fb_img_1585494020303.jpg

Past. Bugingo yise umunyamategeko wamureze “ingurube ntindi”

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Aloysius Bugingo washinze akanayobora itorero ryitwa House of Prayer Ministries International, yavuze ko umunyamategeko wamujyanye mu rukiko, Male Mabirizi ari “ingurube ntindi”.

Umunyamategeko Mabirizi na mugenzi we Muhairwe bareze Pasiteri Bugingo ko yashatse undi mugore witwa Suzan Makula Nantaba kandi uwo bashakanye, Teddy Nakuswa Bugingo, batarigeze batandukana mu mategeko.

Bugingo mu kwikoma uyu munyamategeko, binyuze mu guhindagura izina rye, yavuze ko ari ” Ingurube.”

Pasiteri Bugingo ati ” Uriya ntindi y’ingurube ngo ni Mabizi, ntabwo Imana yanjye yakwifatanye na we.” Ubusanzwe ingurube mu Luganda bayita embizi.

Mu kiganiro yatanze kuwa Gatatu kuri televiziyo ye, Salt TV, Bugingo yibasiye Mabirizi, avuga ko ” Ari kwivanga mu bibazo bye by’urushako.”

Bugingo yavuze ko Mabilizi ari uko asanzwe kuko ngo n’ubusanzwe yirirwaga akwirakwiza puropaganda yibwira ko azabangamira imirimo ye y’ivugabutumwa.

Bikimara kumenyekana ko Bugingo yerekanwe nk’umukwe mu muryango wa Nantaba, Male Mabirizi, umwe mu banyamategeko bazwiho buri gihe kugana inkiko cyane ku nginzo zinyuranye, yahise amujyana mu rukiko.

fb_img_1585494020303.jpg
Mabirizi azwiho gutanga ibirego byinshi/Interineti

Urukiko rwasanze ikirego cye gifite ishingiro, rutegeka ko Bugingo na Nantaba bakwitaba urukiko muri Mutarama 2022.

Bugingo n’umugore we, Teddy Naluswa batangiye kuburana kubera gatanya mu 2019. Ubuhuza burimo abapasiteri n’abategetsi muri Leta nka Ellen C. Kagina bwaranze, hitabazwa inkiko. Ni mu gihe umugore yarahiye ko atazemera gutandukana na we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *