Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Uganda, Amama Mbabazi yashimangiye ko mu myaka 30 Perezida Museveni amaze ku butegetsi nta kintu gifatika yakoze ahubwo ko yakabaye afata ikiruhuko k’izabukuru.
Amama Mbabazi ubwo aherutse kujya kwiyamamariza mu mujyi wa Kiboga ku kibuga cya Ssaza yabwiye abamushyigikiye ko mu myaka Perezida Museveni amaze ayobora Uganda ntacyo yamariye abaturage, bityo ngo byaba byiza afashe ikiruhuko ababishoboye bakaba aribo bazamura ubusugire bwa Uganda.

Yagize ati “ibikorwaremezo ntakigenda, nta mibereho myiza y’abaturage,mbese abaturage bararira ayo kwarika, indwara z’ibyorezo nizo zabokamye. None kuki Museveni atafata ikiruhuko agaha abandi umwanya, Imyaka 30 Museveni amaze ku butegetsi ntakintu kizima yakoze?”
Amama Mbabazi yongeyeho ko igihe yigeze kunenga Perezida Museveni yambuwe imirimo ye, ubwo yari minisitiri w’intebe, agatungurwa no kumva ko atakiri we.
Yakomeje agira ati “ guhindura guverinoma niyo nzira yonyine yo gukemura ibabazo byugarije Uganda”
Mbabazi akomeza avuga ko abategetsi bibumbiye muri leta, bose usanga bagendera kuri baranyica bitewe n’uko ubuyobozi bwose buri mu biganza bya Museveni.
Mu magambo ye yagize ati “kuba Perezida ari ku butegetsi nibyo mbona nk’inzitizi ikomeye ituma ntashobora guhindura imikorere mibi iri muri guverinoma.”
Mu gihe imyiteguro y’amatora irimbanyije, muri uku kwezi kwa Gashyantare 2016, nibwo muri Uganda hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu. Ibyo bigatuma hibazwa uzegukana umwanya wa Perezida, hagati ya bakandida 3 bahanganye.
Kiiza Besigye, Amama Mbabazi na Museveni, aba bose kandi bakomeje kutavuga rumwe aho usanga bakomeje guterana amagambo umunsi ku wundi, haba mu duce bagiye kwiyamamarizamo cyangwa mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


