Amajyepfo: Abarimu barasabwa kwirengagiza ibibazo bafite bagakunda umwuga bakora kurushaho

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo gutangiza ku itorero ry’Indemyabigwi rigizwe n’abarezi bo mu mashuri abanza, ay’isumbuye ndetse n’ay’imyuga mu karere ka Ruhango, Guverineri Mureshyankwano yagarutse ku kibazo abarimu bakunze kugaragaza nk’imbogamizi kijyanye n’umushahara udahagije, aho yabasabye gukora nk’abitanga bakirengagiza ibyo bibazo kuko bigikurikiranwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverineri Mureshyankwano yagize ati”tuziko mwitanga cyane mu kazi kanyu ka buri munsi. Twese duharanira uburezi bunoze kandi bufite ireme, niyo mpamvu mugomba kwirengagiza izo mbogamizi zanyu mugakunda umwuga kuko mukoreye ko nta mafaranga ahagije muhembwa ntabwo mwagakora.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kimwe mu bibazo aba barezi bakunze kugaragaza ari icy’umushahara udahagije ariko abizeza ko ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa.
Yabasabye gukomeza kirangwa n’ubwitange bagatanga uburezi bufite ireme, ubwo leta y’u Rwanda yifuza ko bwahabwa abana barwo.
Ku ruhanze rw’abarezi bari mu itorero baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko bazakora ibishoboka bakanoza inshingano zabo babikesha impanuro n’ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba barimu banagaragaje ko iri torero ari ingenzi kuko hari icyo rishobora kuzafasha ku bumenyi bari basanganywe haba ku kijyanye n’imibarinen’abanyeshuri ndetse no hagati yabo ubwabo.
Gusa aba barimu bananenze abakora uyu mwuga batarabyigiye nk’uko bigenda bigaragara hirya no hino, ibi bikaba ari bimwe mu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho neza. Bagaragaje kandi imbogamizi zirimo kuba abana bakiri benshi mu byumba by’amashuri bityo ugasanga umwarimu atabasha kubakurikirana neza ukp bikwiye.
Iri torero ry’Indemyabigwi rigizwe n’abarezi bo mu mashuri abanza ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga rikaba rizasozwa ku tariki ya 12 Mutarama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *