Kuri uyu wa Kane, itariki 13 Mutarama 2022 abamotari bo mu Mujyi wa Kigali babyukiye mu myigaragambyo ishingiye kuri mubazi bahawe bavuga ko zifite ibibazo bibateza polisi ndetse zikanabateza igihombo bakaba basaba ko zakurwaho cyangwa hagashakwa ubundi buryo.

Aba bamotari bavuganye na Bwiza.com bavuga ko ibibazo bafite kuri izi mubazi ari byinshi birimo nko kuba zijya zita connection bahura na polisi ibyo ntabyumve agahita afata moto akayipakira.

Iyi mubazi bahawe mbere baracyayishyuzwa batakiyikoresha
Ikindi ni ikijyanye n’amafaranga zikata nk’aho bavuga ko nk’umugenzi wishyuye magana atanu (500 frw) ikigo kizitanga gihita gikataho ijana (100 frw), kandi na MoMo igakuraho nka mirongo ugasanga barakorera mu gihombo.

Hari kandi ngo ikibazo cy’ibigo byabahaga mubazi mbere, birimo Pascal Technology, aho bagira bati “ Iyo ugiye gufata iriya mashini mu masezerano mugirana ntibatuma unareba kuri kontaro mugiye kugirana, bo barakubwira ngo sinya hano. Bakakubaza ngo mbere wakoreshaga iya pascal wakoreshaga iyihe?…niba ari iya Pascal bahita baguha iriya nyine…nk’ibisanzwe bo bandika gusa iyo wakoreshaga kugirango baguhe iriya Yego Moto yabo…urumva umuntu wampaye iya mbere aracyambaramo ideni ko nkimufitiye mubazi…niba ari Pascal wampaye mubazi arambaramo 200,000frw y’iriya mubazi, hanyuma n’uyu uyimpaye, agiye kumbaramo andi 200,000Frw…mu mutwe wanjye ndabazwa ibihumbi bigera muri 400..”

Abamotari bakomeza bavuga ko byumvikana ko ari inyungu z’abashoramari kuruta uko bo bibagirira inyungu.

Bati “ Icyo dusaba nuko leta yakuraho izi mubazi cyangwa hakarebwa ubundi buryo bikorwamo. Kuko hari igihe utwara umugenzi yajya gushaka kukwishyura network ikanga bikaba birapfuye ariko umushoramari we muri sisitemu ye biba byagaragaye ko urugendo wakoze niba wari umaze kugera muri 700 umugenzi akakwishyura ayo ashatse kuko utabasha kumwereka ayari agezemo…we akuramo aye (umushoramari) avuga ko akubaramo ideni, ugasanga ufite amadeni yatewe n’uburangare bw’ayo ma network”

Usibye ibibazo bya mubazi kandi aba bamotari banavuga ko bafite ikibazo cy’amafaranga akayabo batanga, aho basabwa kwishyura asaga hafi ibihumbi 560 Frw buri mwaka arimo: 18,000 Frw batanga y’umusoro buri mezi 3, agera ku 5,000 Frw ya Koperative, buri kwezi, hakiyongeraho n’ibihumbi 216 Frw y’Ubwishingizi, ndetse n’amafaranga ya Mubazi.

Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko nyuma y’aho polisi yirukaniye abo bamotari bari bahuriye kuri Stade ya Nyamirambo, haba hagiye kuba inama ibahuza n’inzego zibashinzwe n’izindi zirebwa n’ibibazo byabo, ibiza kuganirwa tukaba dushobora kubibagezaho mu nkuru itaha.

4 Responses
Kigali: Abamotari babyukiye mu myigaragambyo yamagana amafaranga adasobanutse bakomeje gucibwa
Nange ndumumotari gusa nshimiye abamotari biyemeje guhara amagara bakatuvugira ngeweho sinabitinyuka abanyarwanda bamwe twarakanzwe twagiye tuyoborwa nareta zidukanga ,gusa perezida nadutabare abatubwirire kwiyonka ikamwa make ntampanvu yokuyiragiza abashumba benshi

Mubazi rwose niziveho nabagenzi ntibazishaka nagato.
Kigali: Abamotari babyukiye mu myigaragambyo yamagana amafaranga adasobanutse bakomeje gucibwa
Mubazi rwose niziveho nabagenzi ntibazishaka nagato.