Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yigambye ko nta gisirikare kibaho ku Isi gishobora gutsinda icy’igihugu cye.
Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Ati: “Nta gisirikare ku Isi cyatsinda UPDF. Turi igisirikare cy’abaturage bityo nta n’umwe ushobora gutsinda igisirikare nk’icyacu. Ramba Operasiyo Shujaa.”
Iyi Operasiyo Shujaa Gen Muhoozi yikijeho avuga ko nta watsinda igisirikare cya Uganda ku Isi, kuva ku wa 30 Ugushyingo ingabo za Uganda ziyirimo zihiga abarwanyi b’umutwe wa ADF ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’ingabo za kiriya gihugu.
Mu mezi asatira abiri ingabo z’ibihugu byombi ziri mu bikorwa bigamije kurandura uriya mutwe, zivuga ko zashenye ibirindiro byawo bitandatu birimo n’iby’ahazwi nka Kambi Ya Yua byafatwaga nk’icyicaro gikuru cyawo.
Zivuga kandi ko zanafashe mpiri bamwe mu barwanyi b’uriya mutwe barimo na Benjamin Kisokeranio uri mu bayobozi bakuru bawo.
Cyakora cyo n’ubwo ingabo za Uganda zigamba kuba ibitero byawo byarashegeshe ADF, abenshi bazinenga kuba nta kimenyetso ziragaragaza cyerekana ko zaciye intege uriya mutwe, ibirenze ibyo abarwanyi bawo bakaba bakomeje kwica abasivile bo muri Beni na Ituri.

14 Responses
Nta gisirikare ku Isi cyatsinda UPDF_Umuhungu wa Museveni
hahahah ukeneye ubuvuzi wa mwana we mubanze mutsinde ADF-NARU

Nibyiza ko igisilikare kigira imbaraga rwose, ariko se imbaraga kigira nizo kwigamba ko ntababagishinda cg cyakagombye kwigamba ibyo kimariye rubanda, muhungu/mugabo mwiza isi turiho ntisakaye cisha makeya na Obote ,id amini haribyo bakoze nawe ibyo uvuga none bizaba amateka

Haaa, uriya yihorera mukwivuga ubutwari butagira aho bushingiye. Igisirikare cyabo se kimariye iki abaturage si ukubahohotera kirirwamo. Naho kuvuga ngo ntakindi gisirikare cyabatsinda ni ukwivuga inkovu z’,imiringa. Ko ntakindi gisirikare barwanye yabimenya ate? Na ADF yabananiye kandi ari inyeshyamba!!!

uyu nawe azikungurira azashiduka bamwirutseho

Yazagerageje se akagira icyo ashotora akereba ibyo avuga niba ari ukuri

Ikigaragara urwanye bwambere kbs, iyuba wararwanye ntago wakavuze ibyo , igisebo mwagize ntuwagatinyutse kuvugibyope, ndumiwe kunva uvuga igisirikare cy updf ngo ntawabatsinda.

Muhozi kwigamba nibyiza arikose wagiye usoma amateka uzabaze umufirisitiya bita.Gen goriyati cg LT Kadafi cg SADAMU cg Hitira wa jamani dore kowavuzeko uri umucwezi uzababaze mururimi rwurucwezi bazakubwira ebyo bazakuga rukamo uzatubwire natwe