Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto y’umukobwa w’imyaka 5 y’amavuko wasanzwe mu kigega cy’amazi mu rugo rwa Se ruri mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bivugwa ko kijyamo litiro 200 z’amazi, yapfuye.
Habayeho urujijo, bamwe bibaza niba uyu mwana witwa Akeza Elsie Rutiyomba yaguyemo, uko yaba yagezemo, cyangwa niba yaba yishwe.
The New Times ivuga ko Akeza wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, wabyawe na Agathe Niragire hamwe na Florian Rutiyomba (aba bombi ntibabana, umwana yabaga kwa nyina) yapfuye tariki ya 14 Mutarama 2022, mu rugo uyu mugabo abanamo n’undi mugore witwa Marie Chantal Mukanzabarushimana.
Iki kinyamakuru cyaganiriye na nyina wabo wa Akeza wabanye n’uyu mwana igihe kinini, asobanura ibyabaye nk’inzira iganisha uyu mwana ku rupfu.
Umwana yashakirwaga irindi shuri
Nyina wabo yavuze ko Akeza ajya gupfa, yari yaraye kwa se Rutiyomba, nyuma y’aho uyu mugabo yari yahoranye na Niragire, bashakira uyu mwana ishuri ryigisha muri gahunda y’ururimi rw’Igifaransa.
Yagize ati: “Hari hashize icyumweru Akeza na nyina bavuye Kabeza muri Kicukiro, bajya i Nyamata mu Bugesera. Bagezeyo, yamuburiye ishuri ryigisha mu rurimi rw’Igifaransa yakomerezamo amasomo.”
Ngo Niragire amaze kuburira umwana ishuri, yamugaruye i Kigali tariki ya 11 Mutarama, maze ahamagara Se usanzwe ukora mu rwego rw’uburezi, ngo amufashe gushakira umukobwa we ishuri.
Nyina wabo yavuze ko byageze tariki ya 14 Mutarama ubwo umwana yari yaraye kwa Se mu gihe bari bakimushakira ishuri, barahamagarwa, babwirwa ko umurambo w’umwana bawubonye mu kigega cy’amazi, yapfuye, bibagora kubyumva no kubyakira.
Yagize ati: “Nk’uko wabyumva, byari bigoye kubyumva. Biragoye kumva ko ari impanuka yabaye kubera ko Akeza yakundaga kumara ikiruhuko iwanye kandi inzu yacu ifite ingazi (stairs) nyinshi, ntiyigeze agwa na rimwe. Biragoye kwizera ko yakinnye akurira ikigega, maze akakigwamo.”
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yavuze ko mu ka Se wa Akeza, Mukanzabarushimana n’umukozi wo mu rugo yapfiriyemo, Dative Nirere batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.
Umurambo w’umwana wajyanwe muri laboratwari y’igihugu kugira ngo ukorerwe isuzuma aho byateganyijwe ko uvanwa ukajya gushyingurwa kuri uyu wa 18 Mutarama, mu gihe iperereza rigikomeje, abatawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kanombe.
Nyina wabo wa Akeza avuga ko yakundaga kuririmba, ndetse ngo yifuzaga kuzaba umuhanzi w’indirimbo.

20 Responses
Ubuhamya kuri Akeza Elsie wasanzwe mu kigega cy’amazi yapfuye
Harakabeho RIB mudufashe gukurikirana mukase iyi nkuru yarambabaje cyane rwose

Uwo mukase babimuryoze!

Muzatubwire icyo ibizamini batanze.Nahubundi igihecyose utandukanye na nyinawe,buryubumushyize ahabipe! Nibukunda umwana reka mufatanye kumureranamubana nibabitabaya gutyo,sinzi!Ishyariwe!!!!?

itegeko rirengera umwana Rivera ko munsi y’imyaka 6 umwana atagomba gutandukana na nyina.
Ubuhamya kuri Akeza Elsie wasanzwe mu kigega cy’amazi yapfuye
itegeko rirengera umwana Rivera ko munsi y’imyaka 6 umwana atagomba gutandukana na nyina.
Ubuhamya kuri Akeza Elsie wasanzwe mu kigega cy’amazi yapfuye
Harakabeho RIB mudufashe gukurikirana mukase iyi nkuru yarambabaje cyane rwose
Ubuhamya kuri Akeza Elsie wasanzwe mu kigega cy’amazi yapfuye
Umva mushiremo ubwenge murabona igisubizo kuko nyine namwe murabyumva gusa ntibibaho kbx uriya niyo yagwa mukiyaga yakoga akavamo kbx

Uyu mu malayika ntamunyarwanda wumvise iyi nkuru atababaje. Yes, mukase yarafushye. None ho abonye n’uriya mwana, ukuntu asa, ukuntu ashimishije, ukuntu yari shapu, biramurya, ahubwo ashimishwa no kumva yava kuri iyi isi. Nibyo rero yakoze. ARIKO NAWE ARIBESHYA; ntazahora atuye NKA GACU NA RWABICUMA NA MPANGA.

Nyagasani wakire aka kaziranenge ugahe ihumure rihoraho. Uwamuvukije ubuzima jye musabiye igihano cy’urupfu n’ubwo cyakuweho bagisubizeho kubera iyi nkoramaraso n’umuco wo kwica urimo kwiyongera mu banyarwanda birakabije.

Ibibirakabije mukase azafungwe Burundu yarahemutse rwose kuko uyumwana ntago yajya muri kiriya kigega ntawumutuyemo

It is un believable, this lady should be investigated and held accountable about the death of this innocent child. Rest in peace!!!