Burundi: CNL iravuga ko hari umugambi wo kwivugana umuyobozi wayo Agathon Rwasa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, CNL, ku mugabane w’u Burayi, ari we Aimé MAGERA aravuga ko hari umugambi wo guta muri yombi no kwica Depite Agathon Rwasa, ukuriye ishyaka ku rwego rw’igihugu, avuga ko urimo gutegurwa na bimwe mu bikomerezwa byo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Abinyujije kuri Radio Peace FM Ijwi ry’Urwaruka, Aimé MAGERA yatangaje uko uwo mugambi urimo gutegurwa.

Ati “ Dufite amakuru ko uwo mugambi uhari kandi urimo gutegurwa ku rwego rwo hejuru, ugategurwa n’ishyaka CNDD-FDD ku rwego rwo hejuru, aha navuga ku nzego zo hejuru z’iryo shyaka, ugategurwa n’igisirikare, ni ukuvuga etat major, ni ukuvuga abantu basanzwe bayoboye igisirikare na bamwe bo mu iperereza kuko muzi ko badatangwa mu bubisha nk’ubwo. Ni ukuvuga rero, igihe bihaye n’icyo kugera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka turimo kugirango uyu mugambi ugayitse bawushyire mu bikorwa,”

Yabajijwe ku makuru aherutse gutangazwa n’umuvugzi wa minisiteri y’umutekano, Pierre Nkurikiye, wemeje ko hari abayoboke ba CNL barimo kujya kwifatanya n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi za FNL ya Aloys Nzabampema.

Ibi Magera yabyamaganiye kure avuga ko ari ibihimbano biba byateguwe n’abategetsi bo mu ishyaka CNDD-FDD hagamijwe gushaka aho babonera Agathon Rwasa byanabakundira bakamwivugana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *