Umugabo w’imyaka 32 yatawe muri yombi akurikiranweho gufata nyina ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu nyina nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo muri iki gihugu.
Igipolisi mu mujyi wa Bulawayo kivuga ko cyataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 utatangajwe amazina ye, nyuma yo gushinjwa kwinjira mu rugo rwa nyina, w’imyaka 53, akaruhukira mu buriri bwe ari nako kumusambanya ku ngufu.
Mu rukiko uregwa usanzwe ukora akazi k’ubukanishi, yavuze ko nyina yahimbye ibi bintu kubera ko ngo asanzwe agirana amakimbirane na se w’uregwa.
Nk’uko ubuhamya bw’uwakorewe icyaha bwagejejwe kuri polisi buvuga, ngo hari kuwa Mbere ubwo umuhungu we yinjiraga mu cyumba cye. Ngo yamusabye kugenda, ngo undi aho kugenda ahita amusimbukira amusambanya ku ngufu.
Iyi nkuru dukesha bulawayo24news ikomeza ivuga ko ngo uyu mubyeyi yabuze icyo akora kuko yatinyaga uyu muhungu we, ariko ngo amaze kumufata ku ngufu yajyanywe ku bitaro bikuru bya Mpilo aravurwa arataha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *