Ubuhamya: Nyuma yo kurunguruka i kuzimu yongeye kuririmbira Imana

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi wigeze no gutwara Grammy award Scott Stapp yari agiye kubura ubuzima bwe bitewe no kurarikira iby’isi, byatumye atanga umugore we akaba yari agiye no kwiyahura mu mwaka wa 2006 aho yagerageje kumanuka ku ibaraza ryo hejuru incuro zigera ku icumi .
Uyu munsi ni umukristo mushya wavutse ubwa kabiri kubw’ubuntu bw’Imana. Uyu muririmbyi wahoze ayoboye abandi, Scott Stapp yasaga n’umuntu wamaze kwigarurira iby’isi ku myaka ye 20 gusa. Ariko ibyo yabigezeho nyuma yo kwigomeka ku babyeyi be bo mu itorero rya Pantecote, akava mu byo yizeraga kuva mu buto bwe. Ibi bikaba ntakindi byamumariye usibye kumushora mu kwigenga, gutandukana n’uwo bashakanye bya hato na hato, nyuma atangira no kugerageza kwiyahura gusa kubw’ibitangaza by’Imana arabirokoka.
stamp
Uyu munsi Stapp yongeye kugaruka mu ndirimbo ziramya Imana kandi mu butumwa bwe abwira abantu ko hari andi mahirwe ya kabiri yo kubabarirwa Imana itanga ku bantu bose bataye inzira bakava mu byizerwa ndetse batagifite n’ibyiringiro byo kubabarirwa.
Mu kiganiro yagiranye na TOPEKA Capital- Journal, Stapp yavuze ko nta na kimwe mu byamugoye mu buzima cyabaye gutakaza umwanya ku busa kuko byose byatumye agira ukwizera gukomeye kurushaho mu Mana.
Agira ati: “Hamwe n’ubuzima nari ndimo ni ukuri nahawe umugisha kandi nshima Umwami wanjye uyu munsi ngejeje ku myaka 27”.
Birashoboka ko ufite icyifuzo cy’amafaranga ubukire, amahoro n’ibindi byakuzanira kubaho neza, icyo ugomba kumenya gusa ni uko ntahandi amahoro ubutunzi no kugubwa neza bibonerwa usibye muri Yesu gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *